France: Ikibumbano cya Perezida Macron cyabuze mu buryo budasobanutse
Ku wa 2 Kamena 2025, bamwe mu bagize umuryango mpuzamahanga uharanira kurengera ibidukikije, Greenpeace, bakoze igikorwa cyatunguye benshi ubwo batwaraga ikibumbano cy’umukuru w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, cyari kimuritswe mu nzu ndangamurage ya Grevin, iherereye i Paris.
Abo banyamuryango binjiye muri iyo nzu bambaye nk’abasura bisanzwe, nyuma baza guhindura imyambaro bambara nk’abakozi b’iyo nzu, maze bagera aho icyo kibumbano cyari kiri, bagifunga mu gitambaro baragisohokana banyuze mu cyumba cyagenewe inzira yihuse ikoreshwa mu gihe habaye ikibazo cyihutirwa.
Bamaze kugitwara, icyo gikorwa bakigejeje imbere y’Ibiro by’uhagarariye u Burusiya i Paris, bashyiraho n’ibimenyetso bigaragaza ko bashinja Perezida Macron gukomeza ubufatanye mu bucuruzi n’u Burusiya, nubwo igihugu cye kiri mu bafashe ibihano by’ubukungu icyo gihugu kuva cyatangira intambara muri Ukraine mu 2022.
Greenpeace yamaganye icyo isanga ari ibikorwa bitajyanye n’amagambo ya Perezida w’u Bufaransa, aho bavuga ko yivugira amagambo y’ubufatanye na Ukraine ariko mu buryo butagaragara agakomeza kwishyura miliyari z’Amayero ku bikomoka kuri gaz, peteroli, amakara n’ifumbire biva mu Burusiya.
Jean-Francois Julliard, Umuyobozi wa Greenpeace mu Bufaransa, yatangaje ko igihe kigeze ngo Macron ashyire mu bikorwa ibyo yivugira, aho gukomeza gukorana n’igihugu gikomeje guteza ibibazo by’umutekano n’amakuba y’abantu.
Raporo y’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku ngufu no ku mwuka mwiza (CREA) iherutse gusohoka, yerekanye ko nubwo ibihugu byinshi by’i Burayi byafatiye ibihano ubucuruzi bw’u Burusiya, hari amafaranga menshi bukomeje kwinjiza binyuze mu byo bugurisha harimo gaz na peteroli, n’u Bufaransa bukaba buri mu babugurira ku rugero ruhanitse.
Ikibumbano cyatwarwaga cyari gifite agaciro kabarirwa mu bihumbi 40 by’Amayero. Abacyitwaye bemeje ko batari bagambiriye kugisenya cyangwa kugurisha, ahubwo ko ari igikorwa cy’ubushake bwo kugaragaza ubutumwa. Kugeza ubu, nta muntu urafungwa cyangwa ngo akurikiranwe ku by’icyo gikorwa.