FERWAFA: Bonnie Mugabe yatangiye imirimo nka SG mushya
Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe, yatangiye ku mugaragaro inshingano ze nyuma yo gusimbura Mugisha Richard, wari umaze amezi atatu ayobora by’agateganyo anafatanya n’inshingano za Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike.
Ihererekanyabubasha ryabereye ku cyicaro cya FERWAFA ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, riyoborwa na Perezida w’iri shyirahamwe, Shema Ngoga Fabrice.
Mugabe yagizwe Umunyamabanga Mukuru ku wa 22 Ugushyingo 2025, ariko si umuntu mushya muri FERWAFA. Amaze imyaka irindwi akoramo mu nshingano zitandukanye zirimo itangazamakuru, ubuvugizi, imikino ya CECAFA na CAF, ndetse n’ishami rishinzwe gutegura amarushanwa.
Afite ubunararibonye bukomeye mu bijyanye n’imiyoborere y’umupira w’amaguru, yigiyemo no mu mashami ya CAF na FIFA. Yarangije kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Master’s) muri Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, amasomo ahuriyemo na CIES na FIFA.
