FDLR yahinduye umuvuno w’imibereho
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wagerageje kwiyoberanya kenshi kugira ngo urebe ko wamara kabiri, ariko ntibyawuhira kuko raporo zitandukanye zakomeje guhishura amayeri yawo.
Abarwanyi b’uyu mutwe bahereye ku kwivanga n’impunzi z’Abanyarwanda kuva mu myaka myinshi ishize, bagera ku kwivanga n’indi mitwe y’inyeshyamba bahuje ingengabitekerezo no kwivanga n’ingabo za RDC.
FDLR ibifashijwemo n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi yongeye kwiyubaka mu bushobozi, abarwanyi bayo bikuba inshuro nyinshi, ihabwa ibikoresho bigezweho, ihabwa imyitozo n’umushahara uhoraho.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo muri Gicurasi 2025, isobanura ko ubwo ihuriro AFC/M23 ryari mu rugamba rwo gufata umujyi wa Goma muri Mutarama, abarwanyi ba FDLR bakwiye imishwaro.
Nk’uko iyi raporo ibyemeza, hari abarwanyi ba FDLR bari mu bice bitandukanye muri teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo. Abayobozi babo bo bavuye mu nkengero z’ikirunga cya Nyiragongo no muri Pariki ya Virunga, kubera ubwoba bwo kuraswa na AFC/M23.
FDLR kandi yavuye mu kigo cya Mianja muri teritwari ya Walikale na Lukweti muri Masisi, aho yatangiraga amahugurwa y’ingebitekerezo yo kwanga u Rwanda ndetse n’imyitozo ya gisirikare.
Nubwo ibirindiro bihoraho bya FDLR mu nkengero za Goma bitakiriho, abarwanyi bayo baracyahari ariko bivanze n’imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro ‘Wazalendo’ rishyigikiwe na Leta ya RDC.
Impuguke za Loni zisobanura ko abarwanyi ba FDLR bivanze mu mutwe wa CMC-FDP wa Dominique Nduruhutse alias Domi muri Bukombo, APCLS ya Janvier Karairi na UFDPC (yashinzwe mu 2023) muri Nyiragongo no mu bice byegereye Goma.
Zihamya ko nyuma yo kwisuganya binyuze mu buryo butandukanye, FDLR yagize uruhare mu bitero bito byagabwe ku birindiro bya AFC/M23.
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ngingo z’ingenzi zigize aya masezerano harimo gusenya FDLR vuba kuko u Rwanda, RDC na Amerika byemeranyije ko uyu mutwe w’iterabwoba ari ikibazo ku mutekano w’akarere muri rusange.
Mu gikorwa cya Rwanda Convention USA cyabereye muri Amerika mu ntangiriro za Nyakanga 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragarijwe impungenge ko gusenya FDLR bishobora kuzagorana.
Izi mpungenge zashingiye ku kuba FDLR imaze igihe kinini yarivanze n’ingabo za RDC, abarwanyi bayo barahinduye imyirondoro, bamwe bakiyita Abanye-Congo, n’andi mayeri uyu mutwe wahimbye kugira ngo utazasenywa.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko koko FDLR yakoze ibishoboka kugira ngo kuyitahura bitazoroha, ariko ko u Rwanda ruzi aho abarwanyi bayo baherereye.
Yagize ati “Ariko ayo makuru yose ya FDLR natwe tuba tuyafite, aho bari, n’ama-unités barimo ku buryo kuba barinjijwe mu ngabo, ntabwo bashobora kwigira nyoni nyinshi bati ‘Abo bantu muvuga ntabwo tuzi aho bari’. Usibye no kwinjizwa mu ngabo, binjijwe ahubwo no muri Wazalendo.”
U Rwanda rusobanura ko FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000, bivanga mu baturage iyo bamenye ko bashobora kugabwaho ibitero.