AmakuruPolitiki

Elon Musk yadhinje ikintu kiremereye Africa y’Epfo akomokamo

Umushoramari wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Elon Musk, yatangaje ko Afurika y’Epfo ifite amategeko ashingiye ku irondaruhu.

Musk yongeye kwikoma Afurika y’Epfo binyuze mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa X, kuri uyu wa Gatanu.

Yavuze ko “Afurika y’Epfo ifite amategeko y’ubuhezanguni ashingiye ku irondaruhu.”

Ubutumwa bwa Elon Musk bugaruka ku mushinga w’itegeko mushya Afurika y’Epfo iri gutegura wiswe ‘Employment Equity Amendment Act’.

Uyu mushinga w’itegeko ugamije kuzamura umubare w’abirabura bakora mu nzego z’ubukungu 18 hagati ya 2025–2030.

Ugena ko mu bakozi bose, abari hagati ya 90%-96% bagomba kuba bari mu byiciro byirengagijwe nk’abirabura, abagore n’abafite ubumuga bo bazahabwa 3%.

Ikigo kizajya gisangwa gikoresha abazungu bari hejuru ya 5% by’abakozi bose kizajya gicibwa amande ya 10% by’amafaranga yose cyinjije.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa aherutse kugaragaza yivuye inyuma ko ashyigikiye uyu mushinga w’itegeko.

Elon Musk wavukiye muri Afurika y’Epfo ni umwe mu bakunze kwikoma politike y’iki gihugu. Ashinja ubuyobozi buriho guhohotera abaturage babo b’abazungu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger