DRC:Imirwano yasakiranyije FARDC na Wazalendo yahitanye ubuzima bw’abantu icyenda
Ku wa 14 Kanama 2025, habaye imirwano ikomeye mu gace ka Tukolote mu mujyi wa Kindu, Intara ya Maniema, hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe w’abarwanyi b’abaturage bise Wazalendo. Ibi byabaye nyuma y’uko umwana w’umwe mu bayobozi b’uyu mutwe witwa Amani Useni Josué, uzwi nka Saddam, yakubiswe n’abashinzwe umutekano bari ku burinzi.
Nk’uko Lt Jérémie Gbe, umuvugizi w’ingabo mu burasirazuba bwa RDC, abitangaje, mu bapfuye harimo abarwanyi batanu ba Saddam, abasirikare babiri n’abapolisi babiri. Byongeye, abandi bantu umunani barakomereka, aho bane bari ku ruhande rw’abarwanyi n’indi bane ku ruhande rw’ingabo n’abapolisi.
Bitewe n’ingaruka z’iyi mirwano, Guverineri wa Maniema, Mussa Kabwankubi, yafashe icyemezo cyo gushyira agace ka Tukolote mu guma mu rugo guhera hagati ya saa mbiri n’igice z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo.