AmakuruPolitiki

DRC: Indege yari itwaye Perezida Tshisekedi yahuriye n’amakuba ku kibuga cy’Indege cya N’Djili

Ku mugoroba wo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Nzeri 2025, ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili giherereye i Kinshasa cyahuye n’ikibazo gikomeye cy’umuriro cyatumye habaho igihombo mu ngendo z’indege zirimo n’iyari itwaye Perezida Félix Tshisekedi.

Indege ya Leta ifite kode DRC001 yari itwaye Perezida igaruka i Kinshasa, yatinze iminota 11 ku mugoroba wo ku wa 11 Nzeri bitewe n’izamuka ry’umuriro ryabaye ku kibuga. Iri zamuka ryahise rigira ingaruka no ku bindi bigo bikorera ku kibuga, byatumye zimwe mu ngendo z’indege zerekeza i Brazzaville muri Congo Brazza ziburizwamo.

Nyuma y’iki kibazo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe iby’indege za Gisivili (AAC) yahise atangaza ko umuyobozi w’Ikibuga cya N’Djili ahagaritswe by’agateganyo mu gihe hategerejwe iperereza ryimbitse, mu gihe abandi bakozi batandukanye bagiye bahamagazwa kugira ngo batange ibisobanuro.

Ariko amakuru y’imbere muri AAC atangaza ko iki cyemezo cyafashwe mu buryo bwihuse kandi gishobora kuba kinyuranyije n’amategeko. Umwe mu bakozi b’imbere yatangaje ko “guhagarika umuyobozi w’Ikibuga cya N’Djili bigomba kwemezwa n’inama y’ubuyobozi, si icyemezo cy’umuyobozi mukuru wenyine. Ibi bigaragara nk’uburyo bwo kwikuraho inshingano no kwihisha inyuma y’abandi.”

Ku rubuga rwa X (Twitter), Kin Kiey Mulumba, uyobora Régie des Voies Aériennes (RVA), yavuze ko ikibazo cy’umuriro atari ubwa mbere kigaragara mu byambu by’indege muri Congo.

Yagize ati: “Amashanyarazi ahererekanywa kenshi bigatera ibibazo mu mirimo isanzwe, ku buryo tugomba kwifashisha moteri za mazutu na mudasobwa zunganira (UPS) kugira ngo amatara yo ku mbuga (pistes) n’umunara w’igenzura bikomeze gukora. Ibi bituma habaho kudakora neza kenshi. Harakenewe ivugururwa ryihutirwa.”

Raporo y’iperereza ry’ibanze yagaragaje ko umuyobozi w’Ikibuga cya N’Djili yananiwe gukurikiza amabwiriza yo kugura imashini yemewe yo guhererekanya umuriro (qualified load transfer switch), ahubwo agasigaza umutekinisiye udafite ubumenyi buhagije ku kazi k’ijoro ryabayeho ikibazo.

Kubera uburemere bw’aya makosa, umuyobozi yahagaritswe by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse, kugira ngo hamenyekane aho amakosa yaturutse n’ingamba zizafatwa mu rwego rwo gukumira ibibazo nk’ibi bizongera kubaho.

Iki kibazo cyabaye gikomeje kongera gusaba Leta ya Congo gushyira imbaraga mu ivugururwa ry’ibikorwaremezo by’indege, cyane cyane ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, kugira ngo ibyambu by’indege bikomeze gukora neza no mu bihe bigoye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger