AmakuruImyidagaduro

Dosiye ya Turahirwa Moses wa Moshions yazamuwe

Dosiye ya Turahirwa Moses wa Moshions yamaze kuregerwa mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Amakuru avuga ko dosiye ye yaregewe Urukiko ku wa 28 Mata 2025, ikirego cyandikwa ku wa 30 Mata 2025.

Ku wa 22 Mata 2025, ni bwo RIB yataye muri yombi Turahirwa Moses, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu musore yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Kuva muri Mata 2023, Turahirwa yatangiye gukurikiranwa mu butabera, ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi).

Rwahise rumukatira gufungwa imyaka itatu, agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza nubwo yahise ajuririra icyo cyemezo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger