AmakuruImikinoPolitiki

Dore ibyamamare muri ruhago ku Isi byamaze gusesekara i Kigali

Myugariro Bacary Sagna ukomoka mu Bufaransa akaba yarakiniye amakipe arimo Arsenal ari mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025 ni bwo mu karere ka Musanze hazabera umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20. Muri uyu muhango utegurwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), abana b’ingagi 40 barimo 18 bavutse mu 2024 nibo bazitwa amazina.

Myugariro Bacary Sagna wamenyekanye akinira Ikipe ya Arsenal azaba ari muri ibi birori ndetse yageze mu Rwanda Kuri uyu wa Gatatu. Uyu mukinnyi kuri ubu wahagaritse gukina muri Auxerre yiwabo mu Bufaransa ayivamo muri 2007 akomereza muri Arsenal nayo yavuyemo muri 2014 ajya muri Manchester City.

Yanakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kuva muri 2007 kugeza muri 2016. Ntabwo ari Uyu mukinnyi wenyine uzaba uri mu birori byo Kwita Izina abana b’ingagi dore ko hazaba harimo na Javier Matías Pastore wakiniye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa nawe wamaze kugera mu Rwanda na Luis García [Lucho García] wakiniye FC Barcelone, Atlético Madrid na Liverpool gusa we ntabwo aragera mu Rwanda.

Bacary Sagna wakiniye Arsenal ari mu Rwanda

Javier Matías Pastore wakiniye PSG nawe yamaze kugera i Kigali

Twitter
WhatsApp
FbMessenger