AmakuruImyidagaduro

Dore ibindi bibazo P.Diddy yongeye guhura nabyo/gereza yabaye twibanire

Umucamanza yanze gufungurwa atanze ingwate kwa Sean “Diddy” Combs wamamaye nka Diddy, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri muri bitanu yaregwaga.

Umuryango w’uyu muraperi n’abanyamategeko be, bari bemeye gutanga ingwate ya miliyoni 1$[arenga miliyari 1 Frw], ngo afungurwe by’agateganyo mu gihe ategereje gukatirwa n’urukiko.

Uyu muraperi aheruka guhamwa n’ibyaha bibiri byo gutwara abantu hagamije kubakoresha ubusambanyi, yahamijwe ko yakoreye Cassandra ‘Cassie’ Ventura n’uwiswe Jane Doe mu mategeko mu rwego rwo kurinda umutekano we. Aba bose bahoze ari abakunzi be.

Gusa, ntabwo yahamwe n’ibyaha bikomeye birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ndetse n’icyo gukoresha Casandra Ventura na Jane Doe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Nyuma y’aho urukiko rutangaje ibyaha bimuhama n’ibitamuhama, abanyamategeko ba Diddy, uzwi cyane mu njyana ya hip-hop, bagaragaje ko nta mpamvu yo kumufunga by’agateganyo kuko atari umuntu ushobora guhunga ubutabera, bemeza ko ibyangombwa bye by’inzira byafatiriwe ndetse n’indege ye yihariye ikaba yarafatiriwe.

Umucamanza Arun Subramanian yavuze ko amateka y’uyu muraperi agaragaza ibikorwa by’urugomo yakoraga, bityo agomba gufungwa kugeza igihe azacirirwa urubanza. Biteganyijwe ko ashobora guhanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 20.

Nyuma y’urubanza rwe rwamaze hafi amezi abiri i New York City, guhera ku wa Mbere tariki 30 Kamena 2025, Inteko Iburanisha y’abantu 12 yamaze amasaha 13 ikora isesengura, mbere yo kumuhanaguraho ibirego bitatu mu byaha bitanu bikomeye yashinjwaga.

Diddy agiye gukomeza gufungirwa muri gereza iri i Brooklyn aho amaze amezi afungiwe kuva muri Nzeri 2024. Urubanza rw’uyu mugabo w’imyaka 55, ruzasomwa by’agateganyo ku wa 3 Ukwakira.

Si ubwa mbere Diddy atanze ingwate bikaba iby’ubusa, kuko igihe yafatwaga mu mwaka ushize nabwo, yatanze miliyoni 50$ inshuro eshatu kugira ngo aburane ari hanze bikananirana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger