Donald Trump’ yatangaje Ikintu gishya ku ntambara y’Uburusiya na Ukraine
Mu gihe isi yose ikomeje kuvuga ku mahoro mu ntambara ihanganishije Uburusiya na Ukraine, ku rundi ruhande iyi ntambara iragenda yaguka aho kugabanuka. Ibimenyetso biri kugaragara muri iki gihe byerekana ko n’ubwo ibiganiro bivugwa cyane, icyizere cy’amahoro kiracyari kure, ndetse bamwe batangiye gutinya ko isi ishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi (World War III).
Amerika iri gusunika igitekerezo gishya giteye impaka: guhindura agace ka Donbas “zone y’ubukungu bwisanzuye” (free economic zone), kakaba nk’akarere k’umutekano (buffer zone) aho ingabo za Ukraine zakwivanamo. Iki gitekerezo kije mu gihe Uburusiya busanzwe bugenzura igice kinini cya Donbas.
Ku ruhande rwa Amerika, iki gitekerezo gishobora kugaragara nk’inzira yo kugabanya imirwano no gutuma habaho agahenge. Ariko ku ruhande rwa Ukraine, ni ikibazo gikomeye cyane: kwemera kuvana ingabo muri Donbas byafatwa nko kwemera gutakaza ubutaka bwayo ku mugaragaro, ikintu Perezida Volodymyr Zelensky adashobora kwemera byoroshye.
Perezida Zelensky ari mu mwanya ukomeye. Ntashobora kwemera icyo cyifuzo cya Amerika kuko cyabangamira ubusugire bwa Ukraine. Ariko kandi, ntashobora no kukigisha rugikubita, kuko Amerika ari yo nkunga ya mbere ya Ukraine mu bya gisirikare, politiki n’ubukungu. Ni muri urwo rwego Zelensky atangiye kuvuga igitekerezo cya referandumu ya rubanda ku gihugu hose, kugira ngo icyemezo cyafatwa kigaragare nk’icyavuye ku bushake bw’abaturage, aho kuba igitutu cya politiki mpuzamahanga.
Donald Trump, yatangaje amagambo akomeye avuga ko isi iri kugana ku ntambara ya Gatatu y’Isi. N’ubwo bamwe bafata amagambo ye nk’aya politiki hari ababona ko agaragaza impungenge ziri no mu buyobozi bw’ibihugu bikomeye.
Ku rundi ruhande, NATO yatangaje ko Uburayi bugomba kwitegura intambara ishobora kuba nini kurushaho. Ibi byerekana ko ibihugu byo mu Burayi bitagifata intambara ya Ukraine nk’ikibazo cy’akarere kamwe, ahubwo nk’ikintu gishobora guhungabanya umutekano w’umugabane wose.
Amerika yasabye ko hagira “ubusobanuro busesuye” ku gitekerezo cyayo mbere ya Noheli. Ibi bivuze ko mu byumweru biri imbere hashobora gufatwa ibyemezo bikomeye cyane. Iyo byemezo byaba bitumvikanyweho, bishobora gutuma habaho izindi ntambwe za gisirikare, haba ku ruhande rwa Ukraine, Uburusiya cyangwa abafatanyabikorwa babo.
Ikibazo gikomeye isi yose iri kwibaza ni iki: ese ibi biganiro n’ibi bitekerezo ni intangiriro y’amahoro arambye, cyangwa ni inzira igana ku ntambara nini kurushaho? Kugeza ubu, ibimenyetso byinshi byerekana ko impande zose zikiri kure yo kumvikana by’ukuri. Ahubwo, amagambo akakaye, imyiteguro ya gisirikare n’igitutu cya politiki bikomeje kwiyongera.
Isi iri mu bihe bikomeye cyane, Icyemezo kizafatwa ku kibazo cya Donbas, uko Amerika izakomeza kwitwara, n’uko Uburusiya na Ukraine bazabyitwaramo, bishobora kugena niba isi igana ku mahoro cyangwa ku ntambara itigeze ibaho mbere. Icyizere kiracyahari, ariko n’akaga karahari kurushaho.
