AmakuruPolitiki

Donald Trump yatangaje igihano gikomeye azafatira Elon Musk badacana uwaka

Perezida wa Leta zunze ubumwe za America Donald Trump yatangaje ko ubutegetsi bwe buzareba niba bwakwirukana umuherwe Elon Musk ufite ibigo bikomeye birimo Tesla, Space X na X nyuma y’aho bagiranye amakimbirane.

Musk amaze iminsi anenga umushinga w’ingengo y’imari ugabanya amafaranga ashyirwa muri gahunda yo gufasha abakene kwivuza (Medicaid) no kongera inguzanyo Amerika ihabwa.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasubije ko Musk ari we mushoramari Amerika yafashije cyane kurusha abandi, asobanura ko iyo adahabwa ubufasha, yari gukena, agasubira aho akomoka muri Afurika y’Epfo.

Mu butumwa Trump yanyujije ku rubuga Truth Social, yagize ati “Elon ashobora kuba abona Nkunganire kurusha ibindi biremwamuntu byose ku Isi, kure, kandi iyo atabona Nkunganire, yashoboraga gufunga iduka, agataha muri Afurika y’Epfo.”

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 1 Nyakanga 2025, Trump yabajijwe niba ashobora kwirukana Musk muri Amerika, asubiza ati “Tuzabirebaho.”

Musk yateguje ko uyu mushinga niwemezwa bidasubirwaho, azashinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Trump kuko ngo iry’Aba-Républicains ntacyo rifasha abaturage.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger