DJ Pius agiye gutaramira i Portland muri Leta ya Maine
Umuhanzi akaba n’umuvangamiziki w’Umunyarwanda, DJ Pius, umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye gukorera igitaramo mu Mujyi wa Portland, muri Leta ya Maine.
Iki gitaramo DJ Pius azagihuriza hamwe n’ibirori byo kwizihiza umunsi w’isabukuru ye y’amavuko, aho abakunzi be bazabona umwanya wo kumwizihiza mu buryo bwihariye.
Icyo gitaramo cyateguwe na sosiyete Innox Entertainment, isanzwe itegura ibitaramo by’abahanzi b’Abanyarwanda bakunda gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane mu guhuza umuziki n’iminsi mikuru.
Giteganyijwe kuba ku wa 14 Gashyantare 2026, umunsi abakundana ku Isi yose bizihiza uzwi nka Saint Valentin (St Valentin), bikaba byitezwe ko kizaba umwanya wo kwishimana ku bakundana ndetse n’abakunzi b’umuziki wa DJ Pius.
Muri iki gitaramo, DJ Pius azafatanya na DJ Affrellie, undi muvanganzi w’umuziki ukunzwe mu birori by’Abanyarwanda batuye muri Amerika.
DJ Pius amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yerekeje mu minsi ishize yitabiriye inama mpuzamahanga ihuza abahanzi n’abafite aho bahuriye n’inganda z’umuziki ku Isi, izwi nka ‘NAMM Show 2026’, yabereye muri Leta ya California.
Iyi nama yabaye kuva ku wa 20 kugeza ku wa 24 Mutarama 2026, DJ Pius ayitabira ari kumwe n’umuhanzikazi Alyn Sano, aho bahuye n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kwagura ibikorwa byabo mu muziki ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma yo kwitabira iyi nama mpuzamahanga, DJ Pius yatangiye urugendo rwo gusura inshuti ze zituye muri Amerika, aho kuri ubu ari kubarizwa muri Leta ya Maine, ari nayo azataramiramo muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi.
Iki gitaramo giteganyijwe i Portland gitezweho guhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Leta ya Maine n’utundi duce twa Amerika, mu ijoro ridasanzwe rihuza umuziki, isabukuru n’umunsi wahariwe abakundana.



