Diddy yongeye kunanirwa gusaba ko urubanza ruregwamo ruhagarikwa
Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bw’abanyamategeko ba Diddy, bwari bugamije guhagarika urubanza rurebana n’ibirego by’ihohotera byamuregwaga, bavuga ko ubushinjacyaha n’abatangabuhamya bakoze amakosa akomeye. Umucamanza yavuze ko urubanza rugomba gukomeza.
Nk’uko byatangajwe na USA Today ku wa 10 Kamena 2025, umucamanza yavuze ko impamvu zatanzwe n’ubwunganizi bwa Diddy zidafite ishingiro rihagije rwatuma urubanza ruhagarikwa. Yongeyeho ko ibyo abamwunganira bashingiyeho ari ibisanzwe bigaragara mu manza, aho impande zombi zishyira imbere impamvu n’ibimenyetso byazo.
Tariki 7 Kamena 2025, ni bwo abunganira Diddy basabye ko urukiko rwatesha agaciro ikirego cyari kimurega, bavuga ko hari amakosa yakozwe mu buhamya bwa Bryana Bongolan, umwe mu nshuti za hafi za Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa Diddy.
Bongolan yavuze ko ku wa 26 Nzeri 2016, Diddy yamunize bari ku igorofa rya 17 ry’inyubako, amutera ubwoba amwereka ko yamuta hasi. Gusa abunganira Diddy bavuze ko hagati ya tariki ya 24 na 29 Nzeri 2016, uyu muhanzi yari i New York, bakabihamya bifashishije fagitire z’ibyumba bya hoteli yarayemo icyo gihe.
Ibi byari ubwa kabiri Diddy asabye ko urubanza rwe ruhagarikwa, ariko urukiko rugaragaza ko nta mpamvu ihamye ibishimangira, rugasaba ko rwigwaho mu mizi