Diaspora mu Bubiligi: Umugabo Yishe Umugore We
Diaspora y’Abanyarwanda baba mu Bubiligi yatangaje inkuru ibabaje y’urupfu rwa Umuhire Jeanne d’Arc, umunyarwandakazi wari n’umunyamuryango wa Diaspora DRB Leuven Ngari, witabye Imana azize urugomo rw’umugabo we.
Bombi bari batuye mu mujyi wa Tienen, aho umurambo wa nyakwigendera uri kubikwa mu buruhukiro bw’aho, mu gihe hagitegerejwe amakuru arambuye azatangwa n’inzego z’umutekano.
Mu butumwa bw’ihumure bwashyizwe ahagaragara na Egide Karuranga, Visi Perezida wa DRB Leuven Ngari, yavuze ko iyi nkuru ari igihombo gikomeye ku muryango wa nyakwigendera no ku Banyarwanda bose baba mu mahanga.
Yagize ati:“Twese nka Diaspora DRB Leuven Ngari ndetse na Diaspora yose yo mu Bubiligi twifatanyije n’umuryango wa Jeanne d’Arc muri ibi bihe bikomeye. Turabasaba kwihangana no gukomeza kugira umutima wo kwihanganira aya makuba atunguranye.”
Polisi mu Bubiligi iracyakora iperereza kuri uru rupfu, mu gihe gahunda zijyanye n’ikiriyo n’ibindi bikorwa byo gusezera ku nyakwigendera bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Abanyarwanda baba mu mahanga hamwe n’inshuti za nyakwigendera bakomeje kugaragaza ubutumwa bwo kwihanganisha abo yasize, banemeza ko bazakomeza kubashyigikira mu bikorwa byo kumusezeraho bwa nyuma.
Iyi nkuru izakomeza kuvugururwa uko amakuru mashya azajya aboneka.