CYANIKA: Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera na RIB bashimangiye ubufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage mu gukumira icuruzwa ry’abantu
Mu bukangurambaga bwateguwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Burera, hibanzwe ku gukumira no kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu gikomeje kwibasira urubyiruko, by’umwihariko abakobwa n’abagore.
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abaturage batandukanye barimo urubyiruko n’ababyeyi, aho bahawe ubutumwa bubasaba kurushaho gushishoza no kudapfa kwizera abantu babizeza akazi gahemba amafaranga menshi cyangwa ubuzima bwiza mu mahanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yashimangiye ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano ari ingenzi mu gukumira ibi byaha.
Yagize ati: “Ntituzihanganira abashuka urubyiruko barwizeza inzozi zitabaho. Turasaba ababyeyi gukurikiranira hafi abana babo, kandi urubyiruko rugomba kujya rugisha inama mbere yo gufata icyemezo cyo kujya gushaka akazi hanze y’igihugu. Dufite amahirwe menshi yo kwihangira imirimo no gutera imbere hano iwacu.”
Link kuri TikTokhttps://vm.tiktok.com/ZNRPQmP6V/
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu bakorewe ubu bucuruzi, wigeze kujyanwa muri Thailand no muri Oman, yavuze ko yabanje gushukishwa akazi keza, ariko agezeyo agasanga ari mu buzima bw’ubucakara.
Yagize ati: “Bangezeyo bahita banyambura ibyangombwa na telefoni. Nakoraga imirimo ivunanye nta gihembo, nta n’uburenganzira bwo kuvugana n’umuryango. Ndaburira urubyiruko ko rutagomba gushukwa n’amafaranga menshi kuko inyuma yabyo hari ubucakara.”
Abitabiriye ubu bukangurambaga na bo bagaragaje ko bwabafashije kumenya uburemere bw’iki cyaha no gufata ingamba zo kukirinda.
Nyiramugisha Clarisse yagize ati: “Ubu buhamya twumvise buraduhaye isomo rikomeye. Ntabwo twari tuzi ko umuntu ashobora kugenda ashaka akazi akazisanga mu bucakara. Ubu ngiye kujya mburira n’abandi bose.”
Niwegisubizo Jonasa we yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira amakenga: “Turashukwa cyane kubera ko dushaka ubuzima bwiza bwihuse. Ariko ubu butumwa buradufashije kumenya ko tugomba gushishoza no kubanza kugisha inama.”
RIB yatangaje ko kuva mu 2019 kugeza mu 2024, Abanyarwanda 297 bakorewe icyaha cy’icuruzwa ry’abantu. Muri bo, 197 bamaze kugarurwa mu gihugu bavanwa mu bihugu birenga 14, naho abandi baracyashakishwa. Abarenga 90% by’abacurujwe ni urubyiruko, kandi igitsina gore ni cyo cyibasiwe cyane.
Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko hari n’abandi 32 bari bagiye kujyanwa mu bihugu icyenda, ariko ingendo zabo zigahagarikwa nyuma yo gusanga bari bagiye gucuruzwa.
Ku bijyanye n’amategeko, uhamwe n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo cy’imyaka 10 kugeza kuri 15 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 10 na 15 z’amafaranga y’u Rwanda iyo icyaha cyakorewe imbere mu gihugu. Iyo cyambutse imipaka, igifungo gishobora kugera hagati y’imyaka 20 na 25, hamwe n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 na 25.
RIB yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe no kudaceceka mu gihe babonye ibimenyetso by’icuruzwa ry’abantu, kuko kurirwanya ari inshingano za buri wese.





