AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yongeye guteza urujijo mu bafana

Cristiano Ronald wamamaye mu makipe arimo Real Madrid na Manchester United yateje Impaka mu bafana ubwo yacaga amarenga yo kuva muri Al Nassr , nyuma y’umukino wa nyuma iyo kipe yari imaze gukina muri Shampiyona ya Saudi Pro League igizwe n’imikino 34.

Cristiano Ronald ukinana n’abakinnyi bakomeye barimo , Sadio Mane na Duran John basoje Shampiyona bari ku mwanya wa Gatatu dore ko baherukaga no gusezererwa mu gikombe cy’Umwami bari mu gice cya 16.

Nyuma y’umukino wa nyuma Al Nassr yatsinzwemo na Al Fateh 3:2, Ronaldo yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze ahamya ko azava muri iyo kipe nyuma y’amasezerano afite. Yagize ati:”Iyi ntero irarangiye. Amateka arakomeza kwandikwa. Mwarakoze mwese”.

Abafana ba Real Madrid na Manchester United batangiye gutekereza ko ashobora kuzerekeza muri imwe muri yo gusa ntabwo yasobanuye niba yavugaga Shampiyona yabo irangiye no gushimira abafana cyangwa niba ari ugusezera.

CR7 avuze ibyo nyuma y’aho Perezida wa FIFA Gianni Infantino atangarije ko Cristiano Ronaldo agomba gukina imikino y’igikombe cy’Isi cy’amakipe kabone n’ubwo ikipe ye ya Al Nassr yavuye mu irushanwa , hagasigaramo Al Hilal nayo yo muri Saudi Arabia.

Ubwo yaganiraga na IshowSpeed , Perezida wa FIFA Gianni yavuze “Ronaldo agomba gukinira ikipe imwe mu gikombe cy’Isi cy’amakipe. Biri mu biganiro n’amwe mu makipe niba hari ishobora kumusinyisha muri icyo gikombe ikamuha akazi”.

Amakipe arimo ; Real Madrid, Manchester City, Paris Saint Germain na Inter Miami ya Lionel Messi ari mu makipe 34 agomba guhatanira icyo gikombe gusa ntabwo byasobanuwe niba ari muyari mu biganiro byo gukinisha CR7.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger