AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yaraye atsindiye Al Nassr igitego cy’igitangaza mu buryo bwa ’acrobatic volley’

Rutahizamu ukomeye muri ruhago, Cristiano Ronaldo, yongeye kwerekana impano idasanzwe n’ubushobozi bwe bwo gutsinda ibitego bidasanzwe, ubwo yaraye afashije Al Nassr kubona intsinzi abikesheje igitego cy’akataraboneka yatsinze mu gihe cy’umukino waberaga imbere y’imbaga y’abafana.

Ni igitego cyabaye umurindi w’umukino wabahuje naAl-KhaleejAl-Khaleej watangiye bayitsinze ibutego 4-1 , ubwo Ronaldo yatereraga umupira mu izamu akoresheje ’acrobatic volley’, uburyo bukenera ubuhanga n’imbaraga, abwigaragaje neza mu gihe yateraga umupira afashe ikirenge mu kirere mu buryo butangaje. Ibi byashimishije abafana bari ku kibuga ndetse n’abandi bari bakurikiye uyu mukino hirya no hino ku isi.

Uyu mupira wari uturutse ku ruhande rw’iburyo, ugasanga CR 7 ahagase neza, yahise awufata adateye kabiri ahita awuhindura igitego cyiza, cyahise kigarura icyizere gikomeye muri Al Nassr.

Abakunzi ba ruhago bakomeje gutangarira iki gitego, benshi bacyita kimwe mu bihangano by’igitangaza Ronaldo yongeye guha abafana mu myaka ye yose amaze mu mupira. N’ubwo afite imyaka myinshi mu bihe bye bya nyuma by’umwuga, aracyerekana ko ubuhanga bwe butigeze bwipfusha ubusa.

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bavuze ko iki gitego kiri mu byo ashobora guhatanisha muri Puskás Award, bitewe n’uburyo cyatsinzwe n’ubuhanga bukomeye bugaragaramo.

Ronaldo yakomeje gushimira ikipe, abafana, n’abamushyigikiye, avuga ko ari iby’agaciro kubona akomeza gutanga umusaruro no gutsindira Al Nassr ibitego bikomeye.

Ikipe ye yahise yongera kwiyubaka mu mukino, bituma ishyira ikinyuranyo hagati yayo n’indi zihanganye mu irushanwa.

Iki gitego cyongeye kwerekana ko Ronaldo akiri mu rwego rwo hejuru, kandi ko adateganya guhagarika kwandika amateka mu kibuga vuba.

CRonaldo yahise yuzuza ibutego 954 akomeza gusatira kuzuza 1000

Twitter
WhatsApp
FbMessenger