CP Emmanuel Hatari yagaragaje impamvu magendu igomba guhigwa bukware
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, mu Mirenge ihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo basabwe kwirinda ibyaha nyambukiranyamipaka birimo magendu imunga ubukungu bw’Igihugu, ndetse banibutswa ko aho inyuzwa hashobora kwambukirizwa imbunda zihungabanya umutekano w’Igihugu.
Ibi byagarutsweho mu butumwa bwahawe abaturage batandukanye bo mu Mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu ihana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ku wa 21 Kanama 2025, muri gahunda yo kubegera no kubakemurira ibibazo.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CP Emmanuel Hatari mu mpanuro yahaye aba baturage yabasabye kwirinda magendu, kuko aho inyuzwa hashobora kwambukirizwa imbunda zihungabanya umutekano w’Igihugu.
Ati “Murasabwa kwirinda ibyaha nyambukiranyamipaka, birimo icyo kwinjiza magendu, ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano, guca mu nzira zitemewe n’ibindi byose bigira ingaruka ku mibereho yanyu, bikanadindiza iterambere ry’Igihugu.”
Yakomeje agira ati “Iyo abantu bacuruje mu buryo bwemewe bakunguka Igihugu kibona imisoro, nacyo kikabegereza ibikorwaremezo mugatera imbere, none turemera abantu bamwe bakayinyereza bakayishyira mu nda zabo, amashuri, imihanda twakabonye tukaba turabibuze, nimuze dufatanye tubarwanye kuko ahanyuze magendu hatananirwa kunyuzwa imbunda.”
Yibukije kandi aba baturage ko inzira banyuzamo magendu ari nazo zakoreshwaga n’abacengezi baje guhungabanya umutekano w’Igihugu, ari naho yahereye ababwira ko ufatiwe wese mu nzira zitemewe abihanirwa n’amategeko.
CP Hatari kandi yasabye abaturage kwirinda ibyaha bitandukanye, bikozwe mu bufatanye bwa buri umwe, kuko bidindiza iterambere ryabo.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yagaragaje magendu nk’ikibazo gikomeye ku bukungu bw’Igihugu.
Ati “Murasabwa kwirinda ibikorwa bimunga ubukungu bw’Igihugu birimo magendu, ruswa, banki lambert, kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kumenya abinjira n’abasohoka mu midugudu no mu isibo bakoresheje amakayi y’Imidugudu n’ay’abinjira n’abasohoka.”
Kurandura magendu ni kimwe mu bibazo biraje inshinga Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, ari naho Guverineri Ntibitura ahera asaba abaturage kwambuka ariko ibyo bahashye bakabyambutsa babinyujije mu nzira zemewe n’amategeko.Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yongeye kugaragaza magendu nk’ikibazo gikomeye ku bukungu bw’IgihuguUmuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CP Emmanuel Hatari yasabye abaturage kwirinda ibyaha