AmakuruPolitiki

Corneille Nangaa yavuze ko amasezerano y’i Washington ari intambwe nziza ariko adakuraho ibibazo byimbitse muri DRC

Corneille Nangaa, uyobora ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), yagaragaje bwa mbere uko abona amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo i Washington, abigarukaho mu butumwa yageneye abaturage b’igihugu cye mu kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge wabaye ku wa 30 Kamena.

Yavuze ko ayo masezerano yo ku wa 27 Kamena 2025 ari intambwe igana ku mahoro, nubwo ayita “nke”, kuko ngo atarengera impamvu z’ingenzi zikomeje guteza imvururu mu gihugu cye. Ati: “Dushyigikiye inzira zose zigamije amahoro, yaba izo imbere mu gihugu, iz’akarere, cyangwa mpuzamahanga. Ayo masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda, n’ubutegetsi bwa Kinshasa tuyafata nk’umusingi w’ibanze, ariko hari byinshi atarimo.”

Nangaa yanenze uburyo ibibazo biri muri Congo bigaragarizwa amahanga, avuga ko ari ukwibeshya gutuma ibyo bikemurwa ku ruhande. “Kuvuga ko ikibazo cya Congo ari intambara hagati ya Kigali na Kinshasa ni ugupfobya impamvu z’ingenzi zibangamiye igihugu. AFC, M23 yemera inzira ya Doha yashyizwemo imbaraga na Qatar, kandi irasaba ko habaho ibiganiro nyakuri n’ubutegetsi bwa Congo.”

Yashimye uruhare rwa Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri uwo mushinga w’amahoro, anemeza ko umutwe ayoboye witeguye kuwitabira wihitiyemo kandi wifitiye icyizere. Nangaa yavuze ko gukomeza kwibasira abaturage b’Abanyamulenge n’aba Hema, ndetse n’ubwicanyi bwitirirwa imitwe ya Wazalendo, ari imbogamizi zikomeye ku nzira y’ibiganiro.

AFC, M23 isaba ibiganiro bihuje impande zitandukanye mu gihugu hose kugira ngo hibandwe ku mizi y’ibibazo birimo ubuyobozi bwashingiye ku moko, itonesha, guhindura Itegeko Nshinga no kunyunyuza umutungo w’igihugu, ibintu Nangaa avuga ko ari igitugu gikabije cya Perezida Tshisekedi.

Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’akarere k’ibiyaga bigari bagaragaje ko amasezerano yashyizweho umukono i Washington asa n’ahereye ku by’ubukungu, bityo hakenewe ibiganiro birambuye hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa AFC, M23 kugira ngo haboneke ibisubizo birambye.

Nubwo Kinshasa isanzwe ihakana ko uwo mutwe ari nyawo, ivuga ko ari igikoresho cy’u Rwanda, AFC, M23 yemeza ko ibiganiro bya Doha byahagaze kuko intumwa za leta ya Congo zagiye zititabira ibiganiro ku rwego rushobora gufata ibyemezo.

Mu rwego rwo gushimangira agaciro k’aya masezerano, Perezida Donald Trump w’Amerika, ubwo yasinywaga n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, Amb. Olivier Nduhungire na Madamu Kayikwamba Vagner, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, anibutsa ko uruhande rutayubahiriza ruzafatirwa ibihano bikomeye.

Amasezerano azasinywa n’abakuru b’ibihugu, Paul Kagame na Félix Tshisekedi, arimo ingingo eshanu zirimo:

Kureka gushyigikira imitwe irwanya ibindi bihugu, no kubaha ubusugire bwabyo.

Kurwanya no gusenya umutwe wa FDLR ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Kuvana ingabo mu duce tw’intambara, no guca burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo.

Kugarura abarwanyi mu buzima busanzwe binyuze mu nzira z’amahoro.

Gukorana mu bya politiki n’ubukungu, aho ibigo by’Amerika bizafasha mu gushora imari mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger