Bwa mbere mu mateka indege yakoze impanuka haba ibidasanzwe!
Abantu babiri bari mu ndege yo mu bwoko bwa Beechcraft Super King Air 200 bagize amahirwe yo kurokoka nta nkomere, nyuma y’uko iyo ndege ihagaze ku kibuga cy’indege cya Rocky Mountain Metropolitan Airport hafi ya Denver. Ibi byagaragaye mu mashusho yashyizwe hanze n’inzego z’ubutabazi.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka hamenyekanye indege imanukiye ku kibuga cy’indege yonyine, nta gutwarwa n’abapilote, nyuma y’uko habaye ikibazo mu kirere. Ibi byemejwe n’uruganda Garmin, ari rwo rwakoze sisitemu yitwa Autoland yagenzuye uko iyo ndege imanuka.
Iyo ndege ifite moteri ebyiri za turboprop yamanutse igenzurwa na sisitemu ya Garmin Autoland, kompanyi ivuga ko ubu iyi sisitemu yamaze gushyirwa mu ndege zigera ku 1,700. Garmin yatangaje ko “ari bwo bwa mbere Autoland ikoreshweje igenzura ryuzuye ry’imanuka y’indege mu bihe by’ihutirwa nyabyo.”
Sosiyete Buffalo River Aviation, yari ikoresha iyo ndege, yatangaje ko Autoland yahise yiyinjiza mu mikorere mu gihe indege yavaga Aspen igana ahandi, nta bagenzi bari bayirimo.
Umuyobozi mukuru w’iyo sosiyete, Chris Townsley, yavuze ko indege yahuye n’ikibazo cyo kugabanuka kw’umuvuduko w’ikirere (pressurization) mu buryo butari buteganyijwe. Abapilote bahise bambara udupfukamunwa dutanga umwuka wa ogisijeni. Yongeyeho ko sisitemu ya Autoland “yahise ikora nk’uko yari yagenewe, igihe uburebure bw’ikirere bwo mu kabini burenze urwego rw’umutekano,” kandi ko abapilote bahisemo kuyireka ikomeza kuyobora indege kugeza imanutse.
Mu igerageza ryabaye muri Mata ku ndege ya Cirrus SR22, abanyamakuru ba CNN babonye uko Autoland ikora: gukanda buto nini itukura bituma autopilote y’indege iyiyobora igana ku kibuga cy’indege kiboneye, ikanavugana n’abagenzuzi b’indege (air traffic controllers).
Mu majwi yafashwe n’urubuga LiveATC.net ku byabaye ku wa Gatandatu, ijwi ry’ikoranabuhanga ryumvikanye rivuga riti: “Pilot incapacitation”, rimenyesha izindi ndege riti: “Indege iri bwimanuke mu buryo bwikora mu gihe kiri munsi y’iminota umwe, ku murongo wa 3-0 iburyo.”
Gusa Umuyobozi wa Buffalo River Aviation yasobanuye ko amakuru avuga ko abapilote batabashije kuyobora indege atari yo, avuga ko ayo magambo yaturutse gusa ku buryo sisitemu ya Garmin itanga amakuru mu bihe by’ihutirwa. Yagize ati: “Abapilote bahisemo ku bushake gukoresha ibikoresho byose bihari kugira ngo bagabanye ibyago, bashyira imbere umutekano n’ubuzima, nk’uko babitozwa.”
Ikigo cya Leta ya Amerika gishinzwe indege (FAA) cyatangaje ko cyatangiye iperereza kuri iki gikorwa kidasanzwe.
