Burikantu agiye kugaragara mu buryo bushya nyuma yo gufungurwa
Umunyarwenya Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ wari umaze iminsi ine atawe muri yombi yarekuwe, avuga ko agiye gutegura igitaramo cyo gushima Imana imukuye ahakomeye.
Uyu musore yarekuwe kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025, aho mu kiganiro kigufi na IGIHE, yavuze ko ashima Imana.
Burikantu yagize ati “Ndashimira Imana kuba ndi hanze, ni imirimo yayo kuko njye nk’umuntu sinzi icyo nari kuba nakora. Iminsi ine ni myinshi ariko ni amashimwe gusa kuba ndi mu rugo.”
Uyu musore yirinze kuvuga byinshi kuri dosiye ye, ati “Ibijyanye n’ibiri muri dosiye, uko biri kose byatangazwa na RIB kuko nibo bayifite kandi njye sindi umuvugizi wayo.”
Burikantu yavuze mu minsi yari afunze, yihaye isezerano ryo gutegura igitaramo cyo gushima Imana, akaba ateganya kuzagikorera muri ‘Car Free Zone.’
Ati “Ni isezerano nari nihaye ko nindamuka ndekuwe, nzakora igitaramo cyo gushima Imana, nkagikorera muri ‘Car Free Zone.’ Ngiye gutangira kuyisaba, nibayimpa nyine ubwo muzamenya amatariki n’abahanzi tuzakorana.”
Ku wa 20 Nyakanga 2025 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Burikantu akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru yavugaga ko uyu musore yasabye umwe muri abo bakobwa ko yamusanga mu cyumba bakaganira uko yazamufasha, uwo mukobwa arabyanga.
Bivugwa ko ngo Burikantu yahise arakara, afata icyemezo cyo kubafungirana mu nzu abasaba ko kugira ngo basohoke babanza kumwishyura amafaranga yari yabatanzeho, yaba itike na fanta yari yabaguriye.
Amakuru akomeza avuga ko bitewe n’uko batari bafite ayo yabasabaga, bamuhaye ayo bafite undi arayanga ndetse arigendera, abandi biyambaza Polisi irabafungurira ndetse Burikantu ahita atabwa muri yombi.