AmakuruPolitiki

Burera: Hakozwe ubukangurambaga bwo guhindura imyumvire ku bana n’abafite ubumuga

Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika, ishami ry’igihugu rishinzwe uburenganzira bw’umwana (NCDA), ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo ASOFERWA, RBC n’inzego z’ibanze, bakoze ubukangurambaga bwihariye mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, bugamije guhindura imyumvire ya bamwe muri sosiyete bagifata abana bafite ubumuga nk’abatagira agaciro.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 26 Kamena 2025, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ndera Neza, Nkure Nemye”, cyibanze ku kugaragaza ko umwana wese n’ufite ubumuga, afite uburenganzira bwo kurindwa, kwitabwaho no guhabwa amahirwe angana n’abandi bose.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu guha abana bafite ubumuga uburenganzira bwabo, ariko banavuga ko hakiri imbogamizi zirimo imyumvire ikiri hasi cyane cyane mu bice by’icyaro.

Nyiramutuzo Françoise, umubyeyi ufite umwana wavukanye ubumuga bw’ingingo, yagize ati: “Hari ibyo tubona bimaze gutera imbere nk’aho abana bacu bemererwa kwiga no kuvuzwa, ariko haracyari bamwe mu baturanyi cyangwa mu miryango bafata abo bana nk’inkomyi, bakabita amazina abangamye bituma n’ababyeyi baceceka cyangwa se bagira ipfunwe.”

AHISHAKIYE Paul, umunyeshuri wiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye, yavuze ko ku ishuri uburenganzira bwa bagenzi be bafite ubumuga, bwubahirizwa ariko ko mu giturage bagihura n’imbogamizi zirimo ivangura n’ugutukwa.

NCDA yibukije abaturage ko buri mwana, yaba ufite ubumuga cyangwa utabufite, akeneye gukura mu muryango umwitaho kandi umuha uburenganzira bwe bwuzuye.
Rusatira Job, uhagarariye umuryango UWEZO Youth Empowerment guharanira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga, yavuze ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho mu guharanira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga, hari igikenewe gukorwa mu guhindura imyumvire:

Ati”Imyumvire ikiri hasi ni inzitizi ikomeye. Hari abakibona ubumuga nk’umuvumo, kandi si ko bimeze. Ni yo mpamvu dukora ubukangurambaga nk’ubu, tukibutsa abantu ko n’abana bafite ubumuga bafite ubushobozi, bashoboye byinshi, bagomba guhabwa umwanya wo kubigaragaza.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Burera, Mwanangu Theophile, yashimangiye ko Leta y’u Rwanda iharanira ko umwana wese agira uburenganzira bungana.

Ati: “Kugira ubumuga ntibikuraho uburenganzira, kandi si intege nke. Abana bafite ubumuga ni igice cy’ingenzi cy’iterambere ry’igihugu. Dufite ingero nyinshi z’ababaye intangarugero mu nzego zitandukanye. Icy’ingenzi ni ugutanga amahirwe angana.”

Mu rwego rwo gufatanya guharanira ubuzima bwiza bw’abana, by’umwihariko abari mu byiciro byihariye, iki gikorwa cyanitabiriwe n’inzego z’umutekano zirimo Polisi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abafatanyabikorwa batandukanye. Hanatanzwe amata n’ibiribwa byujuje intungamubiri ku bana bato, bashimangira ko kugira ubuzima bwiza ari inkingi y’ejo heza.

Iki gikorwa cyari kigamije gusiga ubutumwa bukomeye bwo kwimakaza uburenganzira bw’umwana no kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose, haba mu mashuri, mu miryango cyangwa muri sosiyete Nyarwanda muri rusange.

Umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Burera Mwanangu Theophile yafashije abana kunywa amata kuri uyu munsi w’umwana w’umunyafurika
Abanyeshuri biga mu.mashuri abanza bitabiriye iki gikorwa cyo kuri uyu munsi
Inzego z’umutekano zitabiriye iki gikorwa
Abitabiriye bibukijwe ko abana bose bafite uburenganzira bungana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger