Burera: Basuye Urwibutson rwa Nyanza ya Kicukiro biyemeza gusobanurira abandi amateka ya Jenoside batayagoreka
Abaturage bo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye ndetse banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, biyemeza kuyasobanurira abandi batayaca ku ruhande.
Abagera kuri 290 bahagarariye abandi mu ngeri zitandukanye bo muri uyu Murenge wa Butaro, mu gusura uru Rwibutso basobanuriwe amateka y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira tariki ya 7 Mata 1994, Abatutsi bari batuye muri Kicukiro, n’ahandi byegeranye bavuye mu ngo zabo bahungira mu yahoze ari ETO Kicukiro, bizeye ubutabazi bw’’Ingabo za MINUAR zari mu butumwa bwo kugarura amahoro ariho zikambitse.
Nyamara ngo uko abo Batutsi batekerezaga siko byagenze, kuko byageze tariki 11 Mata 1994, izo ngabo zari muri icyo kigo, zapakiye ibyazo zirigendera, Abatutsi basigara mu maboko y’Interahamwe n’abajandarume zatangiye kuhabicira. Ariko kubera ko bari benshi cyane, zafashemo abagera mu bihumbi 3 zarahabavana zibazana i Nyanza ya Kicukiro kubicirayo harokokamo abatarenga 100.
Twizerimana Théoneste umwe mu basuye uru Rwibutso aturutse mu Kagari ka Gatsibo muri uwo Murenge wa Butaro agira ati: “Nungutse amateka menshi amfashije kwikebuka no kumva ko mbere na m,bere ngomba kugira urukundo nkanarutoza abana. Bizadufasha gukumira inzangabo cyangwa kureberana mu ndorerwamo y’amoko. Abakoze Jenoside iyo baza kuba barakuranye urukundo muri bo ntiyagombaga kuba. Ni byiza ko indangagaciro y’urukundo tuyimika kuko arirwo ruzadufasha kubaho ntawe ubangamiye mugenzi we”.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi isaga 105,600. Rugizwe n’ibice bitatu; bibimburirwa n’imva eshanu zishyinguwemo imibiri harimo iy’Abatutsi bahiciwe, n’iy’Abatutsi yagiye ikurwa mu bice bitandukanye biciwemo byegeranye n’aho ruherereye.
Hari ikindi gice kigizwe n’inkuta ebyiri zanditseho amazina y’abamenyekanye bahiciwe ndetse hakaba ubusitani buri ku buso bwa Hegitari eshatu, bugizwe n’ibice 15 bisigasiriwemo amateka yo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rw’abanyarwanda mu nzira ya Kwiyubaka.
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Butaro Bizimana Jean Pierre, yagize ati: “Kuhasura bidufasha kwibonera amateka nyayo tuyasobanuriwe mu buryo bugaragarira amaso, tukabasha kuyamenya bihagije, tukabona aho duhera tuyasobanurira bagenzi bacu”.
“Ikindi ni uko bizwi neza ko ingengabitekerezo igira inkomoko mu busobanuro bw’amateka agoretse abantu baganirira ku mashyiga. Ni ngombwa kurwanya imyitwarire nk’iyi, kandi ntiwabasha kuyikumira udasobanukiwe inkomoko yayo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline asobanura ko gusura uru Rwibutso, batagenzwaga n’ubutembere, ahubwo ko bwari uburyo bwo kwifashisha amateka rubumbatiye mu gusobanukirwa neza uko u Rwanda rwabashije kuva mu mwijima ubu rukaba ruri mu mucyo.
Ati: “Twakozwe ku mutima n’amateka ababaje twasobanuriwe y’uburyo ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwimitse ivangura bwakomoye ku bakoroni, rikageza u Rwanda ku kumena amaraso y’Abatutsi basaga Miliyoni mu 1994, bikozwe n’ubutegetsi bw’icyo gihe n’amahanga yabirebereye bikorwa”.
“Byadushenguye imitima, ariko kandi ni isomo rikomeye rigiye gutuma tuzajya dusobanurira abandi amateka tutayaca ku ruhande. Ntidukeneye kubona abantu bongera gucikamo ibice ngo birengagize amahitamo igihugu cyacu cyafashe yo gukomera kuri Ndi Umunyarwanda. Intwaro yo gukumira amacakubiri harimo no kuba umuntu agomba kuba azi neza amateka y’igihugu”.
Gusura uru Rwibutso, biri muri gahunda ngarukamwaka abaturage b’Umurenge wa Butaro bakora, yo gusura ibice ndangamateka y’u Rwanda biri hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu minsi 100 ya Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.


