Buregeya Prince yabonye ikipe muri kimwe mu bihugu byo muri EAC
Myugariro Buregeya Prince wakiniraga AS Kigali, yerekeje muri Nairobi United FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kenya, izanakina CAF Confederations Cup.
Iyi kipe yegukanye Igikombe cy’Igihugu umwaka ushize w’imikino, izahagararira iki gihugu muri CAF Confederations Cup, aho mu ijonjora ry’ibanze izakina na NEC FC yo muri Uganda.
Nairobi United ntabwo ari ikipe y’ubukombe muri Kenya kuko yazamutse mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka, nyuma yo kwegukana igikombe mu Cyiciro cya Kabiri.
Buregeya Prince ni umwe muri ba myugariro beza, aho yanyuze muri APR FC yanazamukiyemo mbere yo kwerekeza muri AS Kigali aherukamo.