Bruce Melodie yakomoje ku ndirimbo ze zitandukanye atangaza izamugoye
Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko indirimbo ‘Appetit’ yakoranye na Fik Fameica iyoboye indirimbo zamugoye kuva yatangira umuziki mu gihe ‘Nzaguha umugisha’ ari yo yamutunguye.
Ibi Bruce Melodie yabikomojeho ubwo yari mu kiganiro Isibo Radar gitambuka ku Isibo FM, aho yari abajijwe indirimbo yamugoye kuva yatangira umuziki ndetse n’iyamworoheye ikanamutungura.
Yagize ati “Iyangoye ni ‘Appetit’ nakoranye na Fik Fameica wo muri Uganda, nayitanzeho ibihumbi 10$ (arenga miliyoni 14 Frw) mu gufata amashusho yayo birangira uwayafashe ambwiye ko yayabuze, mpita nikomereza.”
Indirimbo yoroheye Bruce Melodie ni ‘Nzaguha umugisha’ yikoreye ku giti cye, yumva ko itazaba nini ariko bikarangira ari imwe mu zikomeye ziri kuri album ‘Colorful Generation’.
Ati “Indirimbo yanyoroheye ni iyitwa ‘Nzaguha umugisha’ kuko ni njye wayikoreye, Prince Kiiiz amfasha kuyinoza ariko mu by’ukuri siniyumvishaga ko abantu bazayikunda ku rwego iri mu za mbere zikunzwe kuri album yanjye nshya.”
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bahagaze bwuma mu muziki w’u Rwanda.Rwanda travel guide
Kugeza magingo aya, abakunzi ba Bruce Melodie bategerezanyije amatsiko indirimbo aherutse gukorana na Brown Joel ndetse na Diamond, aho byitezwe ko izajya hanze mu minsi ya vuba.
Bruce Melodie yemeje ko indirimbo ’Appetit’ yakoranye na Fik Fameica iri mu zamugoye bikomeye mu gihe ’Nzaguha umugisha’ ariyo yamutunguye ikamenyekana atari yabiteganyije