AmakuruUbukungu

BNR yatangaje ihagarikwa ry’inoti zimwe z’amafaranga y’u Rwanda, abaturage basabwa kuzisimbuza ku gihe

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko hari inoti zimwe z’amafaranga y’u Rwanda zigiye gukurwa mu ikoreshwa burundu, mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y’ifaranga no gukomeza kurinda ubukungu bw’igihugu.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa banki, Soraya M. Hakuziyaremye, rishingiye ku mabwiriza ya Perezida wa Repubulika.

Nk’uko byatangajwe, zimwe mu noti zishaje ziri mu byiciro bitandukanye zirimo iz’amafaranga 500, 1000, 2000 na 5000 zashyizwe hanze mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2004, 2007 ndetse na 2013, zizahagarikwa gukoreshwa mu buryo bwemewe guhera ku itariki ya 2 Werurwe 2026. Ibi bivuze ko nyuma y’iyo tariki izo noti zitazongera kwemerwa nk’uburyo bwemewe bwo kwishyura ibicuruzwa cyangwa serivisi.

Banki Nkuru y’u Rwanda yasabye abaturage bose bafite izo noti kuzisimbuza ku gihe, bakazigeza ku mabanki n’ibigo by’imari byemewe kugira ngo bahabwe izindi nshya zikiri mu gaciro.

Iyi gahunda izamara amezi icyenda, uhereye ku itariki ya 2 Werurwe 2026 kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2026, aho abaturage bazaba bagifite amahirwe yo kuzihinduranya nta kiguzi basabwe.

Nyuma y’iki gihe, abatarashobora kuzisimbuza bazasabwa kujya ku cyicaro cya Banki Nkuru y’u Rwanda i Kigali ari na ho honyine hazaba hasigaye hatangirwa iyi serivisi. Banki yibukije ko ibi bikorwa bigamije kongera ubuziranenge bw’amafaranga ari ku isoko no kugabanya ibyago byo gukoresha inoti zishobora kuba zarangiritse cyangwa zaratakaje agaciro.

Iri tangazo rije rikurikira gahunda zisanzwe za Banki Nkuru y’u Rwanda zo kuvugurura no kunoza imiterere y’amafaranga akoreshwa mu gihugu, hagamijwe guteza imbere ubukungu burambye no kongera icyizere cy’abakoresha ifaranga ry’u Rwanda. Abaturage barasabwa gukurikiza aya mabwiriza no kwirinda guhomba amafaranga yabo, bihutira gusimbuza izo noti mbere y’uko igihe ntarengwa kigera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger