AmakuruImyidagaduro

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Habiyaremye Zacharie, wamenyekanye cyane ku izina rya Bishop Gafaranga, akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Yagize ati: “Ni byo koko ku wa 7 Gicurasi 2025, RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyaremye Zacharie. Akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ubu afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Nyamata mu gihe iperereza rigikomeje.”

Nubwo RIB yemeje ifungwa rye, ntabwo yatangaje uwo iri hohotera ryakorewe cyangwa ibindi bisobanuro ku byaha akekwaho, kuko iperereza ritarasozwa.

Bivugwa ko yaba yararikoreye umugore we Annet Murava ndetse akaba ari nawe wamureze kuri RIB.

RIB isaba abaturage kwirinda no kwamagana ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ndetse ikanibutsa ko umuntu wese ugaragaweho ibikorwa nk’ibi agomba kubiryozwa imbere y’amategeko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger