AmakuruPolitiki

Benshi bakomeje kwibaza ku magambo ya Bad Rama yagaragaje atuka Ubuyobozi bw’u Rwanda

Mupende Ramadhan wamamaye nka Bad Rama mu bijyanye n’imyidagaduro akomeje kugarukwaho na benshi, bibaza ku murongo mushya yafashe wo guharabika abayobozi no kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse n’icyaba cyabimuteye.

Iyi myitwarire mibi ya Bad Rama yafashe intera tariki 22 Gashyantare 2026, mu kiganiro cyatambutse kuri Instagram ye. Muri aya mashusho, yibasiye inzego zose z’u Rwanda kuva ku butabera kugeza ku nzego z’umutekano. Uyu mugabo kandi yibasira cyane Umukuru w’Igihugu n’umuryango we.

Benshi mu babonye ibyo Bad Rama yatangaje, bakomeje kwibaza inkomoko y’iyi myitwarire, gusa ku bamukurikiranira bari babizi neza ko icyaburaga ari isaha n’umunsi ngo akore ibintu nk’ibi, kuko imyitwarire ye yari imaze iminsi ica amarenga.

Mbere y’uko ibi byose biba, ku wa 12 Gashyantare 2026, abinyujije kuri Instagram, Bad Rama yavuze ko u Rwanda rujya mu biganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruhagarariye M23, ndetse ayita umutwe w’ibyihebe. Agitangaza ibi, benshi bahise babona ko isaha n’isaha igihuru kizabyara igihunyira.

Yahindutse igikoresho cy’abarwanya u Rwanda?

Bad Rama yamenyekanye cyane mu muziki w’u Rwanda ubwo yashingaga inzu ifasha abahanzi izwi nka ‘The Mane’ yashoyemo akayabo ariko birangira nta musaruro ufatika itanze, kugeza afashe icyemezo cyo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho atuye uyu munsi.

Bamwe mu bo mu muryango w’uyu mugabo ndetse n’inshuti ze bakubwira ko atigeze akora politike, ndetse itari no mu bintu yakurikiranaga cyane, ku buryo bibaza uko byagenze ngo ayinjiremo, noneho afite umurongo wo kurwanya u Rwanda.

Abantu bafite izina rikomeye by’umwihariko bakurikiranwa cyane n’urubyiruko bari mu bo abarwanya u Rwanda bashobora kwifashisha kugira ngo bagumure Abanyarwanda, bijundike ubuyobozi bwabo.

Amerika, afite icyizere ko azongera guhura n’uwari umukunzi we akamusaba imbabazi, cyane ko yari atakimwitaba kuri telefoni.

Bad Rama akigera muri Amerika yahuye n’umushoramari w’Umunyarwanda witwa Basil Maseveriyo, amufasha kumenyera ubuzima.

Uyu mugabo yahaye Bad Rama inzu yo kubamo nk’umuntu bakomoka mu gihugu kimwe wari uri mu bibazo byinshi. Iyi nzu uyu mugabo yahawe yaje gutekereza uburyo yayikoreramo ubucuruzi, uwayimuhaye amubwira ko niba ari iyo nzira ahisemo, azajya amwishyura amafaranga y’ubukode. Byarangiye bashwanye.

Muri Gashyantare 2025, Urukiko rwa ‘Maricopa County Justice’ ruherereye muri Leta ya Arizona, rwategetse ko Bad Rama asohorwa mu nzu ya Basil Maseveriyo wari warwiyambaje ngo rumufashe gusohora mu nzu ye uyu mugabo wari waranze kumwishyura no kuyivamo.

Mu gihe ibi byose byabaga, Bad Rama yaje kumenya ko wa mukecuru bakundanaga yitabye Imana, afata icyemezo cyo gusubira mu Rwanda, agurisha imitungo yose uyu Munyamerikakazi yari yarahaguze, ariko imwe n’imwe ayimwandikaho. Mu mitungo yagurishije harimo n’ikibanza cyari hafi y’ikiyaga cya Ruhondo.

Nyuma yo kugurisha iyi mitungo, yasubiye muri Amerika, ariko ya mafaranga arayabyinira, ku buryo ubu nta n’urwara rwo kwishima afite, ari byo byatumye benshi bakeka ko byamubereye intandaro yo guhinduka mpemuke ndamuke.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger