AmakuruPolitiki

Barthazar wamamaye kubera amashusho y’urukozasoni yakatiwe bundi bushya

Mwishwa wa Perezida Teodoro Obiang Nguema wa Equatorial Guinea wamenyekanye cyane kubera amashusho y’imibonano mpuzabitsina n’abagore batandukanye, yakatiwe gufungwa imyaka umunani ku cyaha cyo kunyereza imari ya leta.

Urukiko rwemeje ko Baltasar Ebang Engonga, wahoze ari umukuru w’urwego rwa leta rushinzwe iperereza ku mari, yanyereje amafaranga y’icyo kigo akayakoresha mu nyungu ze bwite.

Uyu mugabo wubatse uzwi kandi ku kazina ka “Bello” kubera uko agaragara, yamenyekanye cyane umwaka ushize ubwo amashusho yafashe yasohotse mu buryo butazwi neza amwerekana arimo gusambana n’abagore barimo ab’abantu bakomeye mu butegetsi muri icyo gihugu.

Ayo mashusho yasohotse igihe yari afunze, akekwaho kohereza amafaranga menshi kuri konti iri mu birwa bya Cayman muri Karayibe.

Baltasar yahamijwe icyaha we n’abandi bakozi batanu bivugwa ko batwaraga ayo mafaranga bayita ay’urugendo rw’akazi – ayo akaba ari hagati y’ibihumbi $9,000 kugera ku $220,000 (hafi miliyoni 320 Frw).

Baltasar yatawe muri yombi mu Ukwakira (10) umwaka ushize ibyo bamwe babonye nko kubuza undi wese wagerageza gushaka gutegeka iki gihugu gikungahaye ku bitoro.

Nyirarume ni we perezida umaze igihe kirekire ku butegetsi, kuva mu 1979, kandi yagize umuhungu we, Teodoro Obiang Mangue, visi perezida.

Baltasar wari ashinzwe gukora iperereza ku byaha birimo iyezandonke, yisanze ari muri gereza izwi cyane nka Black Beach yo mu murwa mukuru Malabo, nyuma yo kuregwa ruswa no kunyereza imari ya leta.

Mu kumufunga telephone ze na mudasobwa ze byarafatiriwe maze nyuma y’iminsi amashusho menshi y’imibonano mpuzabitsina yafashe atangira gukwira henshi ku mbuga nkoranyambaga.

Umwimerere w’aya mashusho ntabwo wigeze ugenzurwa, ariko mu gihe ibikoresho bye byari bifitwe n’abashinzwe umutekano, bikekwa ko ari bo bayasohoye, wenda bagamije guhindanya izina rye.

Hejuru y’igifungo yakatiwe, urukiko rwaciye Baltasar amande ya $220,000 nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo umukuru w’urukiko rw’ikirenga Hilario Mitogo ko yabibwiye abanyamakuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger