Barbados:Perezida Kagame yashimiye Mottley wongeye gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe
Perezida Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Barbados Mia Amor Mottley, kuba yongeye kugirirwa icyizere kuri uwo mwanya.
U Rwanda ruha agaciro ubushuti buri hagati y’ibihugu byombi nk’uko byatangajwe kuri X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026.
Ubwo butumwa bugira buti: “U Rwanda ruha agaciro ubushuti bukomeye hagati y’ibihugu byacu byombi, bushingiye ku mahame rusange yo kwishyira ukizana no kwiyemeza kugeza iterambere n’icyubahiro ku baturage bacu. Twiteguye gukomeza ubufatanye bwacu mu myaka iri imbere.”
Perezida Kagame yavuze ko amwifurije intsinzi.
Ati: “Nkwifurije wowe n’abaturage ba Barbados gukomeza kugira intsinzi n’iterambere.”
U Rwanda na Barbados bifitanye umubano ukomeye cyane ugaragazwa n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, by’umwihariko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Barbados muri Mata 2022, aho hashingiwe ku masezerano yo kunoza ingendo zo mu kirere, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga, bigafasha kongera ubufatanye mu iterambere, by’umwihariko hashingiye ku kuba ibihugu byombi biri muri Commonwealth.
Ibihugu byombi kandi bifitanye ubufatanye bukomeye mu by’umutekano, ubuzima, siporo (harimo tennis mu muhanda), bikorwa binyuze mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’abayobozi bikubiyemo gutangiza ingendo za RwandAir no guhanahana ubumenyi.
Ibihugu byombi byagaragaje ko bifite intego z’iterambere rinini, nubwo ari ibihugu bito.



