AmakuruPolitiki

Bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon Sports bagiye kubona amatike y’indege abasubiza iwabo

Bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bakinira Rayon Sports FC bari bamaze iminsi bataka ko batari bahabwa amatike y’indege abasubiza mu bihugu byabo mu gihe cy’ibiruhuko, ariko ubu bahawe icyizere ko bagiye kuyahabwa, banamenyeshwa igihe bazatahirira.

Abo bakinnyi barimo Elenga-Kanga ukomoka muri Congo Brazzaville, Assana Nah Innocent wo muri Cameroun, Abarundi barimo Richard Ndayishimiye, Rukundo Abdulrahman Paplay na Ndikuriyo Patient, ndetse n’Abanya-Mali Suleimane Daffé na Adama Bagayoko. Bose bakomeje gutegereza i Kigali ko ikipe ibishyurira amatike, nk’uko biteganywa mu masezerano bagiranye.

Hari abandi bakinnyi bo mu bihugu nka Senegal (Khadime, Ndiaye, Fall Ngagne, Youssou Diagne na Omar Gning) ndetse na Azziz Bassane Koulagna wo muri Cameroun bamaze kwitegera ku giti cyabo bagataha.

Muri aba bose harimo n’abakinnyi batagifitanye amasezerano n’iyi kipe ariko bagomba gutegerwa kuko bagifite uburenganzira bwo gusubizwa iwabo ku mafaranga y’ikipe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze kugirana ibiganiro n’ikigo gitanga amatike y’indege, kikaba cyizeza ko bitarenze tariki 5 Kamena 2025, abo bakinnyi bose bazaba bamaze kubona amatike yabo, kandi bazataha ku ya 9 Kamena.

Si ubwa mbere iyi kipe ivugwaho gutinda gutegera abakozi bayo, kuko n’umutoza wahoze ayitoza, Robertinho, nawe aherutse kumara igihe kinini ategereje itike imusubiza iwabo nyuma yo guhagarikwa ku mirimo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger