Ayatollah Khamenei yarumye iryinyo ku rindi asubiza Donald Trump washatse gukanga Iran
Umuyobozi Mukuru w’Igihugu cya Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yagaragaje ko igihugu cye kitazigera cyemera kuganzwa n’ibihangange, yongera gusobanura ko Iran idashobora guterwa ubwoba n’amagambo y’iterabwoba cyangwa ibikangisho bya gisirikare.
Ku wa 17 Kamena 2025, Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko aho Ayatollah Khamenei aherereye hamenyekanye, ku buryo byoroshye kumuhitana mu gihe byaba ngombwa, ariko yongeraho ko ubu nta gahunda irimo yo kumurasa.
Yagize ati: “Turamuzi, tuzi aho yihishe. Ntabwo turi mu mugambi wo kumukuraho uyu munsi, ariko nitwongera kuraswaho, kwihangana kwacu kuzaba kucye cyane.”
Ibi byavugiwe mu gihe ibikorwa bya gisirikare bya Israel, byiswe “Rising Lion”, bikomeje kugaba ibitero bikomeye kuri Iran kuva ku itariki ya 13 Kamena. Ibyo bikorwa bimaze kugwamo bamwe mu basirikare bakuru b’iki gihugu.
Kuri ayo magambo ya Trump, Khamenei yasubije yihanukiriye, imbere y’imbaga y’Abanya-Iran bari baririmba amagambo yamagana Amerika na Israel. Yagize ati: “Iran si igihugu cyicishwa bugufi n’iterabwoba. Abazi amateka yacu n’imico yacu bazi ko tutajya dutsimbarara ku bwoba.”
Khamenei yagaragaje ko ibihugu bikomeye harimo Amerika, u Bwongereza n’Israel, ari byo biri inyuma y’ihigwa n’iyicwa ry’abayobozi bakuru ba Iran. Yashinje inzego z’ubutasi nka Mossad, CIA na MI6 kuba ziri mu mugambi wo gusenya igihugu cye, ariko ko Iran itazabyemera.
Yagize ati: “Uwo ni umugambi mubisha kandi turawumenye. Repubulika ya Kisilamu ya Iran izarwanya uwo mugambi kugeza isenye ibiwugize byose.”
Yongeye kwemeza ko Iran izakomeza gahunda yo gutunganya Uranium, nubwo Amerika isaba ko ihagarikwa burundu. Khamenei yavuze ko kugabanya cyangwa guhagarika gutunganya Uranium ku kigero Amerika isaba byabangamira bikomeye ubukungu n’ubusugire bw’igihugu cye.
Ati: “Gahunda dufite ntigamije gukora intwaro kirimbuzi, ahubwo igamije guha abaturage bacu ubushobozi n’ubwigenge mu bijyanye n’ingufu.”
Yashoje agaragaza ko Iran izakomeza kwihagararaho, ikiyubaka no gukomeza ubushobozi bwayo, haba imbere mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga.
Naho ku rundi ruhande, Iran ikomeje ibikorwa byo kwihimura ku bitero byagabwe na Israel, aho yemeje ko yibasiye ibikorwaremezo bya gisirikare mu bice bitandukanye bya Israel, yemeza ko ibyo bikorwa bigamije kwereka abanzi ko Iran itazemera gukandamizwa.