APR FC yafashe Rayon Sports ku gakanu(Amafoto)
Ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-0 bya Ronald Ssekiganda, William Togui Mel na Mamadou Sy mu mukino w’agapigane mu rw’Imisozi Igihumbi (1000 Hills Derby).
Kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports yari yasuye APR FC mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 kuri Stade Amahoro.
Ni umukino amakipe yombi yagiye gukina APR FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 8 mu mikino 4 imaze gukina, Rayon Sports yari iya kabiri n’amanota 10 mu mikino 6 yari imaze gukina, ni mu gihe Police Fc iyoboye urutonde ifite 14.
Amakipe yombi kandi yagiye gukina uyu mukino ibura abakinnyi b’inkingi za mwambara aho APR FC yaburaga rutahizamu Cheikh Djibril Ouatara kubera uburwayi na Memel Dao ufite imvune.
Rayon Sports yaburaga ba rutahizamu bayo babiri Umurundi Ndikumana Asman n’Umunya-Senegal, Fall NGagne kubera imvune.
Ku munota wa 6 w’umukino, Seidu Yussif Dauda wari uvuye mu bihano akaba ari na wo mukino we wa mbere yakinaga, yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hanze gato yaryo.
APR FC wabonaga iyoboye umukino muri iyo minota, ku munota wa 14 Ruboneka Boso yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze y’izamu.
Seidu Dauda ku munota wa 20 yongeye kugerageza ishoti rikomeye yatereye nko muri metero 38 arikoPavelh Ndzila arawufata.
Amahirwe ya mbere yabonetse ku ruhande rwa Rayon Sports hari ku munota wa 23 ubwo Aziz Basane yahinduraga umupira imbere y’izamu ariko umunyezamu Ishimwe Pierre arawufata.
APR FC yaje gufungura amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyatsinzwe na Ronald Ssekiganda n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri yatewe na Ruboneka Bosco.
APR FC yakomeje gushaka igitego cya kabiri maze iza kukibona ku munota wa 37 gitsinzwe na William Togui ni ku ishoti Kiwanuka yateye mu izamu maze Pavelh Ndzila awukuramo habura umufasha maze William Togui ahita ashyira mu izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0.
Kimwe no mu gice cya mbere, mu gice cya kabiri Rayon Sports wabonaga nta kintu irimo gukina nubwo yagiye igerageza gukora impinduka aho nka Sefu, Tambwe na Habimana Yves bavuyemo hakajyamo Ishimwe Fiston, Kitoga na Rivaldo.
APR FC mu gice cya kabiri wabonaga nayo yagerageje gukina byoroshye, nayo yakoze impinduka Mugisha Gilbert na Togui watsinze bavuyemo hajyamo Denis Omedi na Mamadou Sy uba wanatsinze igitego ku munota wa 69 ku makosa ya Pavelh Ndzila ariko umupira ukubita igiti cy’izamu, Sy yaje gutsinda igitego cya 3 ku munota wa nyuma na Iraguha Hadji yaje gusimbura Hakim Kiwanuka. Umukino warangiye ari 3-0.
11 Amakipe yombi yabanje mu kibuga
APR FC: Ishimwe Pierre, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude ©, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ssekiganda Ronald, Seidu Yussif Dauda, Ruboneka Bosco, Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert na William Togui Mel
Rayon Sports: Pavelh Ndzila, Serumoga Ali ©, Musore Prince, Youssou Diagne, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Niyonzima Olivier Seif, Ndyayishimiye Richard, Bigirimana Abedi, Aziz Basane, Twabwe Gloire na Habimana Yves

