Antoine Anfré yagaragaje uko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa uhagaze
Ku munsi mukuru wizihizwa n’Abafaransa buri tariki ya 14 Nyakanga, uzwi nk’uw’ukwishyira ukizana kw’abenegihugu babo mu 1789 ubwo bafataga Bastille, Ambasaderi Antoine Anfré yavuze ko umubano wa Kigali na Paris umaze imyaka itatu uhagaze neza kandi nta makemwa.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byabereye i Kigali, Ambasaderi Anfré yavuze ko ibihugu byombi byanyuzemo ibihe bigoye n’ibyiza, ariko ko uko imyaka yagiye ihita, umubano warushijeho kwiyubaka cyane kuva mu 2017 ubwo Perezida Emmanuel Macron yatangira kuyobora Ubufaransa, ndetse bigafata intera nshya mu 2021 igihe hasohokaga raporo ya Duclert yagaragaje uruhare rw’Ubufaransa mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Raporo Duclert yakozwe n’itsinda ry’abanyamateka bayobowe na Prof Vincent Duclert, ishimangira ko hari uruhare Ubufaransa bwagize mu byabaye mu 1994, bityo igatanga icyizere gishya mu kubaka icyizere hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Anfré yibukije ibikorwa byaranze isano nshya hagati y’ibihugu byombi birimo gufungura ku mugaragaro ikigo cy’Umuco w’Abafaransa n’Abanyarwanda, Centre Culturel Francophone, muri Kamena 2021, cyakurikijwe n’ifungurwa ry’ishami rya Kigali ry’Ikigo cy’Ubufaransa gishinzwe ubufatanye n’amahanga (AFD) mu Kwakira 2021, gitangiza imishinga y’iterambere ifite agaciro ka miliyoni €500.
Iyo mishinga yibanze ku nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima n’ibidukikije. Hanatangijwe ubufatanye bwa gisirikare mu 2022, ndetse hanashyirwaho uburyo bwo gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside baba ku butaka bw’u Bufaransa mu 2023.
Anfré kandi yashimangiye ko abashoramari benshi bakomoka mu Bufaransa bamaze gushora imari mu Rwanda. Muri bo harimo ibigo bizwi cyane nka TotalEnergies, Skol, Canal+, Bank of Africa, na RwandaMotor. Yongeyeho ko hari n’abandi bagaragaza ubushake bwo gukomeza kugirana ubufatanye n’u Rwanda.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, wari uyoboye itsinda ry’Abanyarwanda bitabiriye ibirori, yashimye uko umubano w’ibi bihugu wagiye utera imbere mu nzego zinyuranye. Yavuze ko hari intambwe ishimishije yatewe mu bijyanye n’uburezi, ubuzima n’iterambere rusange.
Minisitiri Nduhungirehe yanatangaje ko u Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira inama mpuzamahanga ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bikoresha Igifaransa izabera i Kigali mu Ugushyingo 2025.

