AmakuruPolitiki

Amerika yinjiye byeruye mu ntambara ya Iran na Israel, igaba ibitero ku nganda za nucléaire

Mu gihe intambara hagati ya Iran na Israel yari imaze iminsi iri ku rwego rwo hejuru, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kwivanga mu buryo bweruye, zigaba ibitero bikomeye ku bice bikorerwamo ingufu za kirimbuzi muri Iran birimo Natanz, Esfahan na Fordow.

Perezida wahoze ayobora Amerika, Donald Trump, yemeje ko ibyo bitero byageze ku ntego yagenwe. Yihanangirije Iran ko niyemera gusubiza, igisubizo cya Amerika kizaba inshuro nyinshi kurusha icyabanje.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yamaganye iki gikorwa, ashinja Washington kutubahiriza amategeko mpuzamahanga. Yatangaje ko Iran ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abaturage bayo.

Urwego rureberera ingufu za nucléaire muri Iran rwagaragaje ko kugeza ubu nta ngaruka z’imirasire cyangwa ikibazo cyatewe n’ibyo bitero ku bikorwa remezo bikomoka ku ngufu za nucléaire. Umuyobozi w’uru rwego, Reza Karda, yavuze ko abaturage batuye hafi y’ahatewe bashobora gukomeza imirimo yabo nta kibazo, kuko nta kidasanzwe cyabonetse.

Nyuma y’icyo gitero, Minisitiri w’Intebe wa Israel yashimye Amerika, avuga ko ibyo bihugu byombi byakoranye mu gutegura ibyo bitero byiswe “igikorwa cy’ubutwari”.

Iran yo yatangaje ko kuva iyi ntambara yatangira, abaturage barenga 400 bamaze kuhasiga ubuzima, naho abasaga 3000 bakomerekejwe. Ku ruhande rwa Israel, ibitero by’abarwanya iki gihugu bimaze guhitana abantu 24.

Guterres na Amerika ntibavuga rumwe

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yagaragaje impungenge ku ngaruka zishobora guterwa n’iyo ntambara, asaba impande zose kwitonda. Yagize ati: “Ibi bikorwa bishobora gutuma ubushyamirane bwiyongera, ntibigarukire mu karere gusa ahubwo bikagera no ku rwego mpuzamahanga.”

Akanama ka Houthi ko muri Yemen, gashinja Amerika gutiza umurindi Israel, kavuze ko ibyo bitero bidatanga igisubizo cy’amahoro ahubwo bibiba indi ntambara ishingiye ku kwihorera.

Israel yemeje ko Iran yayigabyeho ibitero by’amasasu ya missile 27, harimo 22 byoherejwe icyarimwe n’ibindi 5 byakurikiyeho. Abantu 11 barakomerekejwe bikomeye, bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Magen David Adom. Ibyo bitero byibasiye uturere dutandukanye hafi ya Tel Aviv na Haifa.

Ibihugu by’amahanga byamaganye Amerika

Ibihugu bimwe by’i Amerika y’Epfo byamaganye icyo gikorwa cya Amerika. Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel, yavuze ko ibyo Amerika yakoze ari ugutera intambara no gusuzugura amategeko ya Loni. Perezida wa Chile, Gabriel Boric, we yavuze ko kuba igihugu gifite imbaraga bitakigira indahangarwa imbere y’amategeko. Mexique yo yasabye ko hakorwa ibiganiro hagati y’impande zombi. Venezuela, binyuze kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Yvan Gil, yavuze ko ibyo bitero bya Amerika byari bisabwe na Israel.

Trump yishimira igitero, arashimira Imana

Mu ijambo rye, Trump yavuze ko igikorwa cyo kurasa kuri izo nganda cyari kigamije guhagarika Iran gukomeza umushinga wayo wa nucléaire. Ati: “Iran yakomeje kwiyita umwanzi w’Isi. Noneho rero turi kuyihagarika.” Yashimiye ingabo za Amerika n’iza Israel, avuga ko bakoze akazi gakomeye, anashimira Imana “ku bushobozi yahaye Amerika bwo gukora icyo gikorwa”.

Yasabye Iran kwicara ku meza y’ibiganiro, aburira ko nibyanga kurushaho, ibitero bikomeye kurushaho bizakurikira.

Aba-Democrates baburira ku ngaruka

Abanyapolitiki bo mu ishyaka rya Democrates ntibemeye icyemezo cya Trump. Hakeem Jeffries yavuze ko Perezida yakoze ikosa rikomeye, kuko yateje igihugu intambara adasabye uruhushya Inteko Ishinga Amategeko. Senateri Bernie Sanders nawe yavuze ko icyo gikorwa gitanyuze mu nzira zemewe n’Itegeko Nshinga.

Intambara irushaho gukara

Mu gihe abatuye Isi barimo kureba niba Iran izasubiza, Amerika nayo iri maso, ifite abasirikare bagera ku 40,000 mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati. Houthi bo batangaje ko bagiye kongera gushoza ibitero ku nyanja ya Red Sea, byibasira ubwato bw’Abanyamerika.

Hassan Abedini, Umuyobozi Wungirije ushinzwe politiki muri Iran, yatangaje ko inganda zarashwe zari zimaze igihe zihinduye imikorere, bityo igikorwa cya Amerika kitabateje igihombo gikomeye. Yongeyeho ko Iran izakomeza kurwanira ubusugire bwayo uko byagenda kose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger