AmakuruPolitiki

Amerika, igihugu rukumbi cyari cyarinangiye ku gukoresha inyito iboneye ya Jenoside, cyavuye ku izima

Ku nshuro ya mbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye ku izima zikoresha inyito iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni nyuma y’imyaka myinshi iki gihugu cyarinangiye.

Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika mu Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga, bugira buti “Mu gihe cya Kwibuka, twunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, tunazirikana amarorerwa ndengakamere yayiranze. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge kandi zamaganye zivuye inyuma ipfobya no gutesha agaciro Jenoside.”

Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika mu Biro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga bya Amerika, Nick Checker, bukomeza buvuga ko Amerika yibuka Abatutsi bagera kuri miliyoni hamwe n’Abahutu n’Abatwa n’abandi bishwe bazira kutavuga rumwe na leta yakoraga Jenoside.

Checker yavuze ko yifatanyije n’abandi mu kwibuka inzirakarengane zishwe, imiryango yabuze abayo n’umuryango mugari wasenyutswe.

Ati “Njye ubwanjye nasuye u Rwanda, mbona n’amaso yanjye ahantu Jenoside yabereye, i Nyamata n’i Ntarama, ahahoze hari za Kiliziya, aho ibihumbi by’Abatutsi biciwe bunyamaswa n’intagondwa.”

Yavuze ko yahagaze imbere ya altar zo muri izo Kiliziya, ashengurwa n’uburemere bw’ibyabaye.

Ati “Kuri altar aho igitambo gitagatifu cya misa gitangirwa, aho amaraso ya Yezu agaragarizwa nk’agakiza k’Isi, hahurijwe amaraso y’inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yavuze ko kubona altar yahindutse ahantu hamenewe amaraso ya muntu, bigaragaza itandukaniro iri hagati ya Yezu Kirisitu n’ubushobozi bwa muntu bwo gukora muntu.

Yavuze ko Jenoside itabaye ku bw’impanuka ahubwo ko yatewe n’ubushake bw’ubuyobozi bwariho. Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ubushake bw’u Rwanda mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge. Turamagana abahembera imvugo z’urwango mu guhembera amakimbirane n’inzangano aho gukoresha ijwi ryabo mu kwimakaza amahoro.”

Amerika yavuze ko muri iki gihe cyo kwibuka, ari n’umwanya wo gushimangira ubushake bwayo bwo kubaka Isi izira amarorerwa nka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Ikintu cy’ingenzi kugira ngo bigerweho ni uguha ubutabera abarokotse Jenoside binyuze mu gukurikirana abayigizemo uruhare.”

Amerika yagaragaje ko ari kimwe mu bihugu bifatanya n’u Rwanda ndetse bikaruvuganira mu bijyanye no kuryoza abagize uruhare muri Jenoside, ibyo bakoze.

Iki gihugu cyibukije ko cyafashije byinshi birimo no gushyiraho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiruweho u Rwanda (ICTR).

asubiza agira ati “Ku bijyanye no kwemera Jenoside n’amahano yakozwe, aho duhagaze harazwi […] Tuzakomeza gukorana muri Loni hagamijwe kugera ku nyito iyo ari yo yose iboneye y’amateka ari na ko dukora ibishoboka byose kugira ngo ayo mateka atazigera asubira.”

Uruhande Amerika yari yarafashe, rwari ku Rwanda gusa

Uwahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Kelly Craft, yigeze kuvuga ko igihugu cye kitishimiye uburyo ibiganiro byaganishije ku mwanzuro wo guhitamo inyito “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994” byakozwemo.

Icyo gihe, yavugaga ko igihugu kibona ko gukoresha iyo mvugo, igarukira gusa ku kuvuga Jenoside “yakorewe Abatutsi mu Rwanda” ari ukwirengagiza uburemere n’ingaruka iyi jenoside yagize ku yandi matsinda y’abantu.

Ibyo Amerika yari yarakoze, ntiyajyaga ibikora ku kindi gihugu, ngo wenda ibivuze kuri Israel bijyanye na Jenoside yakorewe Abayahudi.

Intambara ya Kabiri y’Isi ari na yo yiciwemo Abayahudi miliyoni esheshatu, muri rusange yaguyemo abantu miliyoni 75. Ni ukuvuga ko yiciwemo abantu miliyoni 69 batari Abayahudi.

Nubwo Abayahudi ari bo bari bagenderewe mu mugambi w’Aba-Nazi wo kubarimbura, hari abandi bishwe ku mpamvu za politiki n’iz’uruhu. Abo barimo ababana bahuje igitsina, abafite ubumuga, Aba-Roma bafite inkomoko mu Majyaruguru y’u Buhinde, abo mu bwoko bw’aba-Slaves, Abahamya ba Yehova n’abanyapolitiki batavugaga rumwe n’Aba-Nazi n’abandi bazize imyemerere yabo.

Gusa nubwo aba batari Abayahudi bishwe, ntabwo babarwa nk’abazize Jenoside yakorewe Abayahudi kuko yo ubwayo isobanurwa nk’ubwicanyi bwakorewe Abayahudi bukozwe n’Aba-Nazi bashakaga kubarimbura ngo babamareho.

Aha rero ni ho benshi baheraga bibaza ukuntu igihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikomeza gukoresha imvugo yo kuyobya uburari no gupfobya iyo bigeze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger