AmakuruPolitiki

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yashyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vaduz

Vaduz, 10 Ukuboza 2025 Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ambasade y’u Rwanda muri Suisse, Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa, Intumwa yihariye y’u Rwanda muri Liechtenstein, uyu munsi yashyikirije Igikomangoma cya Liechtenstein, Alois, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

Uyu muhango wabereye kuri Vaduz Castle.
Nyuma y’uyu muhango, Ambasaderi Bakuramutsa n’Igikomangoma Alois bagiranye ibiganiro byimbitse byibanze ku guhanga udushya, guteza imbere ubushobozi bw’abakozi, n’ubufatanye bwiza mu guteza imbere ibikorwa by’ibihugu bidakora ku nyanja (landlocked countries).

Mu rugendo rwe i Vaduz, Ambasaderi Bakuramutsa kandi yahuye na Minisitiri wungirije w’Igihugu Sabine Monauni, Eve Beck wo mu Minisiteri y’Imari n’Imicungire y’Ibikorwa bya Leta, ndetse na Christine Lingg wo mu Biro by’Ububanyi n’Amahanga.

Ibiganiro byabo byibanze ku mikoranire n’amahirwe yo gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda na Liechtenstein mu gihe kiri imbere.
Kuri uyu munsi kandi, hari abandi Bambasaderi batandatu, barimo H.E.

Marija Lakić Barfus w’u Montenegro, H.E. Joanna Villarreal Rodríguez wa Panama, H.E. Julio Hernán Garro Gálvez wa Peru, H.E. Andreas Künne w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ndetse na H.E. Abdulrahman Arkan Aldawood w’Ubwami bwa Saudi Arabia, nabo bashyikirije impapuro zabo zibemerera guhagararira ibihugu byabo muri Liechtenstein.

Uyu muhango ni ikimenyetso cy’ubufatanye bwimbitse hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, cyane cyane mu guteza imbere ubukungu, imikoranire y’imari, n’iterambere rirambye mu rwego mpuzamahanga.

Inkuru ya MUKIZA Isaac

Twitter
WhatsApp
FbMessenger