AmakuruPolitiki

Amb. Karega yashyikirije Perezida wa Algérie impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Algérie, Amb. Vincent Karega, yashyikirije Perezida w’icyo gihugu, Abdelmadjid Tebboune, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, mu gikorwa cyabaye intambwe ikomeye mu gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 28 Ukwakira 2025, Amb. Karega yavuze ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri Algérie, nk’ambasaderi wa mbere utuye muri iki gihugu.

Yagize ati: “Nishimiye gushyikiriza Perezida Tebboune impapuro zinyemerera guhagararira u Rwanda muri Algérie. Ibihugu byacu byombi byiyemeje gukomeza ubufatanye no kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye.”

Muri icyo gikorwa, abandi ba ambasaderi barimo Najmul Huda Mohammed wa Bangladesh, Wolfgang Spadinger wa Autriche, Anna Block Mazoyer w’Ubwami bwa Suède, Oleksandr Voronin wa Ukraine na Abdellatif Ellayeh wa Misiri, na bo bashyikirije Perezida Tebboune impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo.

U Rwanda na Algérie bifitanye ubufatanye mu nzego zirimo umutekano n’uburezi, aho bamwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n’Igi-Tamazight.

Kuva mu 1982, ibihugu byombi byasinye amasezerano atandukanye ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza, umuco n’ubusabane mu rwego rwo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.

Mu Ukuboza 2023, Algérie yafunguye Ambasade yayo i Kigali, igaragaza ubushake bwo kurushaho guteza imbere umubano wayo n’u Rwanda.

Ku wa 3 Kamena 2025, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Algérie, aho yasuraga Ishuri Rikuru rya National School of Artificial Intelligence, ryigamo n’Abanyarwanda, ndetse agirana ibiganiro na Perezida Tebboune bigamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ubucuruzi, ikoranabuhanga n’uburezi.

Amb. Karega yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo kugeza mu 2019, nyuma agahagararira u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza mu Ukwakira 2022, ubwo yahagarikaga imirimo ye muri icyo gihugu.

Ku wa 20 Ukuboza 2024, yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari, mbere y’uko ashyirwa guhagararira u Rwanda muri Algérie.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger