AmakuruImikino

Amavubi yambariye urugamba: Yiteguye gupfunyikira Algeria umuba w’ibitego

Mu mugoroba wo ku wa Gatanu w’itariki ya 30 Gicurasi 2025, abakinnyi 15 b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda hamwe n’abatoza babo, barimo abiganjemo abakina imbere mu gihugu, bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali berekeza muri Algeria aho bagiye gukina imikino ya gicuti.

Urugendo rwabo rwabaye banyuze i Doha muri Qatar, aho biteganyijwe ko bazagera mu murwa mukuru wa Alger saa Saba z’amanywa ku wa 31 Gicurasi. Bavuye aho, bazahita berekeza mu mujyi wa Constantine, ari na ho hazabera umukino wa mbere.

Iyi mikino ya gicuti ni igice cy’itegura ry’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izaba muri Nzeri, aho Amavubi azahura na Nigeria ndetse na Zimbabwe. Umukino wa mbere hagati y’u Rwanda na Algeria uteganyijwe ku wa 5 Kamena 2025, ukazaba hakiri kare kugira ngo buri kipe ibone umwanya wo kugerageza imitegurire yayo.

Algeria izabanza gukoresha abakinnyi bose bayo barimo n’abakinira hanze, ariko ku mukino wa kabiri uzaba tariki ya 9 Kamena, izakinisha abakinnyi bakina imbere mu gihugu gusa, mu rwego rwo gutegura irushanwa rya CHAN rizabera muri iki gihugu muri Kanama 2025.

Ku ruhande rw’Amavubi, Umutoza Adel Amrouche azifashisha iyi mikino nk’amahirwe yo kugerageza abakinnyi bashya bahamagawe ku nshuro ya mbere mu Ikipe y’Igihugu. Abo barimo Aly Enzo Hamon ukinira Angoulême CFC yo mu Bufaransa, Nkulikiyimana Darryl Nganji wa FCV Dender EH mu Bubiligi, ndetse na Kayibanda Claude Smith wa Luton Town mu Bwongereza.

Kugeza ubu, mu Itsinda C ry’ijonjora ry’Igikombe cy’Isi, Afurika y’Epfo ni yo iyoboye n’amanota 13. U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri rufite amanota umunani, runganya na Benin.

Ibindi bihugu nk’u Nigeria, Lesotho na Zimbabwe bikurikiraho, byose bikomeje guhatana ngo bibone itike yo kwerekeza mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada mu 2026.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger