AmakuruImyidagaduro

Amasogisi Michael Jackson yambaye muw’1997 yaguzwe akayabo

Amasogisi umuhanzi Michael Jackson yambaye mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Nice mu Bufaransa mu 1997, yagurishijwe arenga 8000$ mu cyamunara.

Aya masogisi yagurishijwe arenga 8000$ [asaga miliyoni 12 Frw] kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2025 muri cyamunara yabereye i Nîmes mu majyepfo y’u Bufaransa.

Ayo masogisi yagurishijwe yari yasanzwe n’umwe mu batekinisiye hafi y’icyumba cya Jackson nyuma y’igitaramo, nk’uko byatangajwe na Aurore Illy wayagurishije ubwo yaganiraga n’Ibiro Ntaramakuru AFP.

Michael Jackson, uzwi “nk’Umwami wa Pop” yambaye aya masogisi ku rubyiniro mu rugendo rwe rw’ibitaramo byiswe “HIStory World Tour mu 1997”. Ayo masogisi agaragara mu mashusho aririmba indirimbo ye izwi cyane ‘Billie Jean’.

Hashize imyaka irenga 25, aya masogisi abonetse kandi ameze nabi, afite ibizinga ndetse n’amabuye ya ‘rhinestones’ yari amwe mu byatumye agira umwimerere yarahindutse umuhondo. N’ubwo bimeze bityo, Illy yavuze ko ari “ikintu cyihariye kandi gikomeye ku bafana ba Michael Jackson.

Ama masogisi ubwo yatangiraga gushyirwa mu cyamunara, yari ifite agaciro kari hagati ya 3.400$ na 4.500$ ariko yaje kugurishwa kuri 8.822$.

Si ubwa mbere ibikoresho bya Jackson bigurishijwe amafaranga menshi, kuko mu 2009, ikigo cy’ubukerarugendo i Macau cyaguze ‘gants’ zaka amabara Jackson yambaye mu 1983 ubwo yagaragazaga imbyino ya ‘moonwalk’ bwa mbere, ku bihumbi 350$ [arenga miliyoni 500 Frw].

Mu 2023 na bwo ingofero yambaye mbere yo kujya kuri urwo rubyiniro, yacurujwe i Paris ku arenga 80.000$.

Michael Jackson yapfuye mu 2009 afite imyaka 50 azize dose y’umuti yarenze urugero. N’ubwo ashinjwa ibyaha byo guhohotera abana, ibyo we n’umuryango we bahakanye, aracyafite igikundiro gikomeye ku Isi hose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger