Amashanyarazi mu Rwanda yegereje abaturage 85% by’ingo
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026, ingo zisaga ibihumbi 260 mu Rwanda zizahabwa umuriro w’amashanyarazi, aho nyinshi muri zo zizafatira ku muyoboro mugari w’igihugu.
Ugendeye mu gihugu nijoro, byagaragara ko amashanyarazi amaze gukwira henshi mu ntara n’imidugudu itandukanye, kuko ingo nyinshi zifite umuriro uva ku muyoboro mugari, abandi bakoresha ingufu zisakazwa n’imirasire y’izuba.
Raporo y’Ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage (EICV 7) yagaragaje ko ingo zifite amashanyarazi zavuye kuri 34% mu 2017 zigera kuri 72%, bigaragaza intambwe ikomeye mu kwihutisha iterambere. Iyo raporo inerekana ko 68% by’ingo zituye ku mudugudu, bikaba byoroshye kuzigezaho ibikorwaremezo bitandukanye.
Imihigo y’umwaka wa 2025/2026 ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko kugeza ubu, ingo zisaga miliyoni 2,1 zifite umuriro uva ku muyoboro mugari, naho izisaga ibihumbi 893 zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Biteganyijwe ko mu gihe cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira muri Kamena 2026, ingo 210,898 zizabona umuriro uva ku muyoboro mugari, izindi zisaga ibihumbi 50 zikabona uw’imirasire y’izuba.
Ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi bizatwara amafaranga asaga miliyari 110,4 Frw muri uwo mwaka. Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbere gahunda yo kugeza umuriro ku tugari twose bitarenze umwaka wa 2029.
Mu ijambo Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko muri Kanama 2025, yavuze ko Guverinoma igamije kongera imbaraga mu gukwirakwiza amashanyarazi, cyane cyane mu nganda, ibigo by’ubucuruzi, amashuri n’ibigo by’ubuvuzi, kugira ngo byose bifashe mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Abaturage bo mu Murenge wa Kagogo, Akarere ka Burera, bagejejweho umuriro mu 2025, bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse. Ayigihugu Jean Baptiste, utuye mu Mudugudu wa Kikubo, yavuze ko ubu babonye amahirwe yo gutangira ibikorwa by’ubucuruzi n’imirimo y’iterambere byabafashaga mbere kujya gushakira kure.
Yagize ati: “Ubu hari imashini zisya mu gasantere, abana barasudira, barogosha, ubuzima buraryoshye. N’abana bariga neza kuko bashobora gusubiramo amasomo nijoro.”
Kuva mu mwaka wa 2000 aho ingo zifite amashanyarazi zari munsi ya 2%, kugeza mu 2025 zigeze kuri 85%, ni ikimenyetso cy’iterambere rihamye mu rugendo rwo kugeza umuriro ku baturage bose b’u Rwanda.
