Amajyaruguru:Guverineri Mugabowagahunde Maurice yagaragaje umurongo w’ibyigwaho mu guteza imbere intara
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buyobowe na Guverineri Mugabowagahunde Maurice kuwa 28 Ugushyingo 2025, bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru (Press Conference) cyabereye mu Nzu y’Urubyiruko mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze.
Iki kiganiro cyiahurije hamwe n’abayobozi b’Uturere twose tugize intara, aritwo: Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze Rulindo
Iki kiganiro cyari kigamije ukwimakaza ubufatanye n’inzego z’umutekano zari zihagarariwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bagaragaza uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano, kurwanya ibyaha no gufatanya mu kunoza serivisi zigenewe abaturage.
Mu kiganiro, aba bayobozi basobanuye aho ibikorwa by’iterambere bigeze ndetse n’imbaraga zashyizwe mu kunoza serivisi zitangwa ku muturage. Byibanzwe ku miyoborere ishingiye ku bufatanye no kwimakaza ubwisanzure mu gutanga amakuru no gukorana n’itangazamakuru.
Hagarutswe ku mishinga ikomeye igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, harimo: Kongera imihanda ihuza utu turere no kuzamura imigenderanire n’imihahirane n’ibindi bice by’igihu, Kugeza amashanyarazi mu bice bitagira amashanyarazi, Gutanga amazi meza ku baturage atarageraho, Guteza imbere imijyi iri mu turere tugize intara.
Ibi bikorwa bigamije kongerera abaturage amahirwe y’ishoramari, korohereza ubuhahirane, no kuzamura imibereho myiza y’abatuye iyi ntara.
Mu rwego rw’ubuzima, Ubuyobozi bw’Intara bwagarutse ku gikorwa cyo kuvugurura Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, bigiye kuzahinduka Ibitaro Byigisha (Teaching Hospital) kugira ngo bijye bitanga serivisi z’ubuvuzi zo ku rwego rwisumbuye ikindi nuko hazajya hatangwa amahugurwa ku nzobere n’abaganga mu kunoza serivisi z’ubuvuzi zitazatangirwa muri ibi bitaro.
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko ibikorwa byo kuvugurura no kongerera ubushobozi ibi bitaro bizatangira ku mugaragaro muri Mutarama 2026.
Ibitaro bizashyirwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’imiyoborere ishingiye ku kunoza ireme rya serivisi zijyanye n’ubuvuzi buteye imbere. Hazavugururwa kandi ibikorwa remezo by’ingenzi birimo: Ibice byita ku ndembe (Critical Care Units), Laboratwari zigezweho, Amasantire y’ubuvuzi bwihariye (Specialized Clinics), Inyubako zose zisaba kuvugururwa.
Ubuyobozi bw’Intara bugaragaza ko ibi bizatuma abaturage babona serivisi z’ubuvuzi zinoze kandi zihuse, bikagabanya urugendo rwo gushaka ubuvuzi kure mu bindi bitaro bikuru byo mu gihugu.



Yanditswe na BAZIRUWIHA Isaac
