AmakuruPolitiki

Amajyaruguru: Ibigo by’amashuri byahawe umukoro ugamije gushyira imbere ubuzima bwiza

Ubukangurambaga bw’isuku n’isukura bufite insanganyamatsiko igira iti “Fresheri ku ishuri ” bwatangiriye ku mugaragaro mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru, butangirizwa mu Karere ka Musanze, ku kigo cy’amashuri cya Notre Dame de Fatima.

Ni igikorwa kigamije gushishikariza abanyeshuri, abarezi n’abaturage muri rusange kwimakaza umuco w’isuku n’isukura, nk’inkingi y’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye.

Uyu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo inzego z’umutekano, Ingabo z’u Rwanda, abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’uburezi n’iz’ubuzima.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yagaragaje ko isuku ari inkingi ikomeye mu kurinda indwara no kubaka umuryango ufite ubuzima bwiza. Yashimiye by’umwihariko abateguye iki gikorwa, cyane abo mu rwego rw’uburezi, ashimangira ko basanzwe bafatanya n’Intara mu bikorwa bigamije iterambere.

Guverineri Mugabowagahunde yasabye abarezi gutoza abanyeshuri umuco w’isuku hakiri kare, nabo bakawukwirakwiza aho bari hose banawushyira mu bikorwa.
Yongeyeho ko ubu bukangurambaga buhura na gahunda isanzwe y’isuku mu isibo, anagaragaza ko hakiri imbogamizi mu bijyanye n’isuku mu Ntara y’Amajyaruguru, asaba buri wese kugira uruhare mu kuzihashya.

Yashimangiye kandi ko gutangiriza ubu bukangurambaga mu mashuri bifite igisobanuro gikomeye, kuko urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo. Yagize ati: “Iyo twigishije abana bato umuco w’isuku, tuba tubashyiriyeho urufatiro rw’ubuzima bwiza n’igihugu gifite ejo heza.”

Ku ruhande rw’urwego rw’ubuzima, Mbonimpaye Marie Salome, umuforomokazi mu Bitaro bya Ruhengeri, yatanze ikiganiro ku kamaro k’isuku mu kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Yashimangiye ko gukaraba intoki nyuma yo kuva mu bwiherero na mbere yo gufata amafunguro, koza amenyo mu buryo bukwiye, ndetse no kwita ku isuku y’aho umuntu atuye, bigira uruhare runini mu kugabanya indwara zikomoka ku mwanda.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’umushyitsi mukuru, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, washimye intambwe yatewe mu gushishikariza isuku binyuze mu mashuri.

Yagaragaje ko “Fresheri” atari igikorwa cy’umunsi umwe, ahubwo ari umuco ugomba kuranga Abanyarwanda bose mu buzima bwa buri munsi. Yasabye ko ubu bukangurambaga bukorwa mu gihembwe cyose, bukagezwa mu gihugu hose, by’umwihariko mu bigo by’amashuri, bufatanyijwemo n’abarezi n’abanyeshuri.

Minisitiri Uwimana yanagarutse ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, asaba abarezi n’ababyeyi kujya basobanurira abana ibyerekeye uko umubiri wabo ukora, cyane cyane mu bihe by’imihango n’uburumbuke.

Yavuze ko impamvu agarutse kuri iki kibazo ari uko hakigaragara ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, akenshi gituruka ku kubura ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere. Yasobanuye ko hari abatazi igihe umuntu ashobora gusama n’uko bigenda, bigaterwa n’uko nta bumenyi baba barahawe buhagije.

Yashimangiye ko abana bato batagomba kwishora mu mibonano mpuzabitsina, kuko biganisha ku gutwita hakiri kare, kandi ko no mu gihe habaye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubumenyi ku buzima bw’imyororokere bwafasha gutanga ubutabazi bwihuse.

Ku rundi ruhande, abarezi bo mu kigo cya Notre Dame de Fatima bagaragaje ko batangiye gutanga ubumenyi ku buzima bw’imyororokere ku banyeshuri, basaba abayeyi ko nabo bagira uruhare mu kuganiriza abana babo mu ngo, kugira ngo basobanukirwe impinduka z’umubiri n’uko bakwitwara mu bihe bitandukanye by’ubuzima.

Abanyeshuri bo muri Notre Dame de Fatima, bifatanyije n’abarezi babo, bagize uruhare rugaragara muri iki gikorwa binyuze mu gusukura ikigo, gutunganya ibidukikije no kwakira ubutumwa bw’ubukangurambaga. Biyemeje gukomeza kuba intangarugero mu kwimakaza isuku ku ishuri, mu ngo zabo no mu muryango mugari Nyarwanda.

Ubukangurambaga bwa “Fresheri ku ishuri” buteganyijwe gukomeza no mu tundi turere tw’igihugu, hagamijwe guteza imbere isuku, ubuzima bwiza n’imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane hibandwa ku rubyiruko nk’inkingi y’ejo hazaza h’u Rwanda.

Inkuru ya MUKIZA Isaac

Twitter
WhatsApp
FbMessenger