Algeria yirukanye Abadipolomate b’Abafansa ibaha amasaha make yo kuba basubiye i wabo
Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’ububanyinamahanga w’Ubufaransa Jean-Noël Barrot,yagarutse ku cyemezo cyafashwe na leta ya Algeria yo kwirukana Abadipolomate b’Abafansa ku butaka bwayo.
Uyu mwanzuro wa Algerie ugamije kwihorera ku Bufaransa buherutse guta muri yombi Abanya-Algerie batatu, bubashinja gushimuta Amir Boukhours (uzwi nka Amir DZ), Umunya-Aligerie utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Minisitiri Jean-Noël Barrot yavuze ati “ndasaba ubuyobozi bwa Algerie guhagarika uyu mwanzuro wo kwirukana (abadipolomate). Mu gihe uyu mwanzuro wo kohereza aba bayobozi bacu wagumaho, ntabwo tuzaba dufite andi mahitamo, uretse kwihorera by’ako kanya.”
Ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025 nibwo Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangiye gukurikirana Abanya-Algerie batatu barimo n’umukozi wa Ambasade, ku cyaha cyo gushimuta Amir Boukhors wafatiwe i Paris.
Boukhors asanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Algerie. Yagiye mu Bufaransa mu 2016, mu 2023 ahabwa ubuhungiro bushingiye kuri politike. Yashimuswe muri Mata 2024 ariko arekurwa nyuma y’umunsi umwe.
Kugeza ubu Algerie yashyiriyeho uyu mugabo impapuro zo kumuta muri yombi.