AmakuruPolitiki

Aho Imirimo yo kubaka icyambu cya Rusizi igeze

Imirimo yo kubaka icyambu cya Rusizi igeze ku gipimo cya 85% cyubakwa, aho Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy yasabye abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba kwitegura kukibyaza umusaruro kuko kizazamura ubuhahirane n’ubucuruzi burimo n’ubwambukiranya imipaka.

Iki cyambu giherereye ahitwa Budike ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi, cyasuwe na Minisitiri, Dr Jimmy Gasore, kizatanga serivisi zirimo iz’imisoro, ububiko bw’ibicuruzwa, kwakira no guhagurukiraho ubwato butwaye abagenzi n’ibicuruzwa.

Minisitiri Gasore ashimangira ko kuba icyambu cya Rubavu nacyo cyaramaze kuzura, iyi nayo ari indi nyungu.

Minisitiri Gasore kandi yanasuye inyubako igeze kure yubakwa yo ku mupaka wa Rusizi ya 2 izatangirwamo serivisi z’umupaka zizaba zihuriweho n’u Rwanda ndetse na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Minisitiri avuga ko iki cyambu kizagirira akamaro igihugu muri rusange binyuze mu kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu, asaba abikorera kukibyaza umusaruro.

Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kubaka icyambu cya Rusizi izarangira mu mpera z’uyu mwaka, mu gihe kizatangira gukoreshwa muri Mutarama 2026.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger