AmakuruImikino

Ahazaza ha Cristiano Ronaldo ubwo yaba avuye muri Al-Nassr

Ahazaza ha Cristiano Ronaldo mu Ikipe ya Al-Nassr hakomeje kwibazwaho nyuma y’uko yanze gukina umukino wayihuje na Al-Riyadh kubera kutishimira itoneshwa ry’amakipe bahanganye.

Uyu mukinnyi uzuzuza imyaka 41 ku wa Kane, ntiyishimiye kubona Ikigega cy’Ishoramari cya “Public Investiment Fund (PIF)” gishyira imbaraga nyinshi mu kwiyubaka kw’amakipe ahanganye na Al-Nassr ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi muri Mutarama.

Al-Nassr yasinyishije umukinnyi umwe gusa mu kwezi gushize, yinjiza Haydeer Abdulkareem, nubwo Umutoza Jorge Jesus yifuzaga ko hagurwa abakinnyi benshi.

Nyuma yo kutabyishimira agahitamo kudakina umukino wa Al-Riyadh ku wa Mbere, ikinyamakuru Record cyo muri Portugal cyatangaje ko kuri ubu uyu mukinnyi ari gutekereza ku buryo yava muri Arabie Saoudite.

Bivugwa ko uyu mukinnyi ufite ibigwi muri Real Madrid, mu masezerano afite ubu harimo ko ikipe imushaka yakwishyura miliyoni 43 z’Amapawundi.

Cristiano Ronaldo yasinye amasezerano mashya mu mpeshyi ishize, ubwo yongeraga imyaka ibiri.

Kuri ubu hategerejwe kureba niba hari ikipe izagerageza kugura amasezerano ye ikamwegukana.

Umushahara we na wo ushobora kuba umutwaro ku ikipe yamwifuza aho kuri ubu ari we mukinnyi wa ruhago uhembwa amafaranga menshi ku Isi, akaba abona ibihumbi 488 by’Amapawundi [hafi miliyoni 973 Frw] ku munsi.

Uyu rutahizamu watsinze ibitego 18 mu mikino 22 amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino, mu Ukuboza yagaragaje ko ashobora gusubira i Burayi.

Ati “Urukundo rwanjye rw’umupira ruri hejuru kuko ndashaka gukomeza. Ntibigombera aho nkina haba mu Burasirazuba bwo Hagati cyangwa i Burayi. Buri gihe nishimira gukina ruhago kandi ndashaka kubikomeza. Ngomba kuzagera kuri uwo mubare [w’ibitego 1000] mu gihe ntagira imvune.”

Kuri ubu Ronaldo amaze gutsinda ibitego birengq 960 kuva atangiye gukina nk’uwabigize umwuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger