AFC/M23 yavuze icyabaye kugira ngo abasirikare ba Wazalendo na FARDC bayiyungeho
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagaragaje ko ritahatiye abasirikare b’iki gihugu, Wazalendo n’abasivili kuryiyungaho, ahubwo ko babikoze ku bushake bwabo kandi babyishimiye.
Byasobanuwe n’Umuyobozi wungirije w’iri huriro ushinzwe ubukungu n’imari, Freddy Kaniki Rukema, ubwo umushakashatsi Dr. Bojana Coulibaly yamwibutsaga ko hari raporo zavuze ko aba bantu binjijwe muri AFC/M23 ku gahato.
Yagize ati “Babikora ku bushake. Icyo ni kimwe. Icya kabiri, tugira umubare ntarengwa kuko iyo duhamagaye, ababarirwa mu bihumbi baraza ngo tubatoze ariko kubera ko tudafite ubushobozi buhagije, dufata ba bandi bari mu buyobozi kugira ngo bahagarire abaturage.”
Kaniki yagaragaje ko kubera ko AFC/M23 itafata abantu bose bashaka kuyiyungaho, ubushize yafashe abaganga bake, abanyamategeko bake n’abo mu rwego rw’ubutegetsi kugira ngo buri rwego rwayo ruhagarirwe, ati “Ukwinjiza abanyamuryango kwacu gushingira ku bukangurambaga.”
Tariki ya 14 Nzeri 2025, AFC/M23 yinjije mu gisirikare cyayo abarwanyi bashya barenga 7400 barimo abahoze mu ngabo za RDC, Wazalendo n’abari abasivili bahisemo kuyiyungaho. Bari bamaze amezi atandatu batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.
Dr. Coulibaly yabajije Kaniki igituma AFC/M23 yemera gukorana n’abahoze bayirwanya, asobanura ko abenshi muri bo usanga batari bafite amakuru ahagije ku mpamvu iri huriro rirwanira, agaragaza ko ari ihuriro ry’Abanye-Congo bose.
Ati “Turi kurwanira Abanye-Congo miliyoni 120. Ntabwo turwanya itsinda rimwe ry’abantu. Twumva ko abaturwanya babiterwa no kudasobanukirwa, kandi mu gihe basobanukiwe, batwiyungaho. Ni uko tubyumva, kandi twizera ko umuntu wese watwumva, agahinduka, yatwiyungaho.”
Kaniki yasobanuye ko ubwo AFC/M23 yafataga umujyi wa Goma muri Mutarama 2025, yasabye abasirikare ba RDC na Wazalendo kuyiyungaho, isezeranya abatabishaka ko bemerewe kujya mu bigo by’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Ati “Twabwiye abashaka ko twiyungaho ko bazajya i Rumangabo. Abantu basimbukiye mu makamyo, bajya i Rumangabo. Abagiye mu bigo bya MONUSCO, twabohereje i Kinshasa. Twohereje abantu 1359 i Kinshasa.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko iyo AFC/M23 iba ishaka kwinjiza aba basirikare mu gisikare cyayo ku ngufu, itari kubaha amahitamo yo kujya muri MONUSCO, cyangwa ngo yemere ko bava i Goma bajya i Kinshasa.