AmakuruUbukungu

ADECOR irasaba abahinzi gukoresha uburyo bwo gupima imboga n’imbuto hagamije kugabanya igihombo

Umuryango uganije kurengera uburenganzira bw’abaguzi, Association pour la Défense des Droits des Consommateurs au Rwanda (ADECOR) uratangaza ko hakenewe gushyirwaho uburyo bumwe kandi buhamye bwo gupima imboga n’imbuto mu gihugu hose, mu rwego rwo kurengera abahinzi n’abaguzi no kwirinda igihombo gituruka ku buryo bwa gakondo bwo gucuruza umusaruro.

Ibi byagarutsweho na NDIZEYE Damien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECOR, mu nama y’iminsi ibiri yahuje inzego zitandukanye ziri mu ruhererekane rw’imboga n’imbuto. Yasobanuye ko ADECOR yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2008, itangirira mu Mujyi wa Kigali, ariko kuri ubu ikaba ifite abawuhagarariye mu turere twose tw’igihugu.

Yavuze ko ADECOR ifite inshingano zo kurengera umuguzi, ariko ko hateguwe umushinga wa kungahara hagamijwe gukemura ibibazo bikigaragara cyane mu rwego rw’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, aho abahinzi bagihendwa n’abaguzi mu mirima yabo. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, hafashwe icyemezo cyo guhuza inzego zose ziri muri uru ruhererekane, hatumirwa abashinzwe ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ku rwego rw’uturere n’imirenge, abahinzi, abayobozi ba palatifomu z’abahinzi ndetse n’ababahagarariye ku rwego rw’akarere.

Iyi nama y’iminsi ibiri yari igamije gusuzuma ibibazo abahinzi bahura na byo, gukora ubuvugizi, no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama.

Ku bijyanye n’uburyo bwo kugurisha imboga n’imbuto, byagaragajwe ko abagikoresha uburyo bwa gakondo bagurisha mu kajagari, bikaba bisiga umuhinzi mu gihombo. ADECOR yagaragaje ko hakenewe gukangurira abahinzi gukoresha uburyo bwo gupima umusaruro, kandi hakirindwa ko akarere kamwe gakoresha gupima mu gihe akandi gakoresha uburyo bwa gakondo.

NDIZEYE Damien yanagarutse ku byagezweho muri uyu mwaka, aho hatoranyijwe abantu bashinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’imboga n’imbuto. Hari aho byagaragaye ko umusaruro wagejejwe ku masoko utujuje ubuziranenge, nubwo ku rundi ruhande umusaruro wabonetse ku kigero gishimishije.

Yibukije ko ADECOR ifite no kubungabunga ibidukikije mu nshingano zayo, no guteza imbere ubucuruzi buboneye butareba gusa isoko ry’imbere mu gihugu, ahubwo bugamije no kugera ku masoko yagutse. Muri urwo rwego, yagarutse ku isoko mpuzamahanga riri kubakwa i Kigali, avuga ko bisaba ko abahinzi bitegura guhinga bujuje ibisabwa, bubahiriza kubungabunga ibidukikije, hifashishijwe n’imiti n’ifumbire byujuje ubuziranenge kandi biringaniye bitangiza ibidukikije.

Ku ruhande rw’abahinzi, IMANIZIBOSE Corotilide, umuhinzi w’imboga n’imbuto akaba n’uhagarariye ADECOR mu Karere ka Rubavu, yavuze ko bibanda ku kuvugira abacuruzi ku bijyanye n’ibiciro no kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa, by’umwihariko abatwara umusaruro, kugira ngo ugere ku isoko no ku muguzi wa nyuma umeze neza.

Yasobanuye ko amahugurwa bahawe yibanze ku buryo bwo guhinga hifashishijwe ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda, mu rwego rwo kwirinda indwara zituruka ku gukoresha ifumbire mvaruganda itujuje ubuziranenge cyangwa yarangije igihe, nubwo byagaragaye ko bitari byagerwaho ku kigero gishimishije.

Yongeyeho ko iyi nama yari ikenewe cyane kuko abahinzi benshi bagikoresha uburyo bwo kugurisha umusaruro ku mufuka batifashishije gupima ku munzani, bigatuma bahomba kubera ibiro birenze. Yanagaragaje kandi ko hari abasherisheri bakeneye amahugurwa ahagije kugira ngo bifatanye mu kwihutisha gahunda yo gukoresha uburyo bwo gupima umusaruro, ashimangira ko ibi bisaba uruhare rwa buri wese n’amahugurwa menshi agaragaza akamaro n’inyungu z’iyo gahunda.

NGABONZIZA Théodore, Perezida wa Palatifomu y’Abahinzi n’Amakoperative ya Musanze, akaba n’umuhinzi w’imboga n’imbuto, yavuze ko ubuziranenge bw’umusaruro butangirira ku mbuto zatewe, ku mafumbire n’imiti byakoreshejwe, ku buryo umusaruro wabitswe, kugeza ugeze ku meza y’umuguzi wa nyuma.

Yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu kunoza ubuziranenge bitewe no gukoresha ifumbire mvaruganda nyinshi hagamijwe kubona umusaruro mwinshi. Yanagarutse kandi ku bibazo byo gutwara umusaruro, atanga urugero rw’inyanya zisarurirwa mu mifuka aho gusarurirwa mu makureti, bigatuma zangirika. Yavuze ko hari n’igihe umusaruro usigara utacurujwe ukarangirika bitewe no kubura ibyumba bikonjesha.

Yasoje avuga ko amahugurwa bahawe yabafashije gusobanukirwa inzira inoze yo gusarura no kubika umusaruro wujuje ubuziranenge, ashimangira ko Coridori y’Amajyaruguru ifite umwihariko mu guhinga imboga n’imbuto, bityo hakenewe gahunda ihamye ifasha umuhinzi kugenzura ubuziranenge guhera agihinga kugera mu isarura, anagaruka ku kibazo cy’uburyo bwa gakondo bukoreshwa mu kugurisha umusaruro hadakoreshejwe ibipimo fatizo, ko buteza igihombo ku bahanzi no ku baguzi.

Inkuru ya MUKIZA Isaac

Twitter
WhatsApp
FbMessenger