Abiga muri Wisdom School batanze umusanzu ukomeye ku barwariye mu bitaro bya Ruhengeri
Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu ishuri rya Wisdom School, rwakusanyije ubushobozi mu buryo butandukanye ,bajya kwifatanya n’abarwayi barembeye mu bitaro bya Ruhengeri cyane cyane abadafite ubushobozi bwo kwivuza no kubona ibikenerwa by’abarwayi.
Ni gikorwa cyakozwe kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, aho aba banyeshuri bashikirije abarwayi ibikoresho byiganjemo iby’isuku nk’amasabune,impapuro z’isuku, amata y’impinja zavutse zitujuje amezi icyenda n’ayabakuru, ndetse hanishyurwa imiti y’abarwayi batishoboye ifite agaciro k’ibihumbi 100 y’u Rwanda.
Iki gikorwa cy’ubugiraneza no gutoza umwana kugira umutima wo gufasha akiri muto, gifite agaciro k’arenga ibihumbi 600,000 Rwrs, yakusanyijwe ku bufatanye bw’ababyeyi barerera muri Wisdom School,abarimu n’ubushake bw’aba bana muri rusange kuko buri wese yatangaga ikimuvuye ku mutima.
Aba bana bagaragaza ko bishimiye kuba ishuri ryabo ritabigisha gusoma no kwandika gusa, ahubwo rirenzaho rikanabaha ubumenyi bwo gufasha no kuba muri sosiyete bafite umutima wa kimuntu.
IRASUBIJE Hawa wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye yagize ati:” Iki gikorwa ni ingenzi cyane kuko gufasha abantu uba umeze nk’aho nawe wifashije, iyo utojwe kubikora ukiri muto Uba witegurira ejo hazaza cyane ko nawe utamenya Uko hazaba hameze.”
Mugenzi we IRAFASHA Jean D’Amour wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye yagize ati:”Ishuri ryacu ryadutoje umuco wo gufasha bagenzi bacu bari mu buzima butandukanye kuko nabyo ubwabyo bitanga umugisha, twigishwa amasomo asanzwe ,bakanatwongerera ubumuntu,ni ibintu tubona bizatugirira akamaro mu buzima bwacu kuko Wisdom School yamaze kutwereka ko ubuzima ari imvange ,hari abishimye n’abababaye Kandi bose bagomba kubana muri bwa bufatanye bwo gufashanya, uruta undi akamurwanaho.”
Sosiyare mu bitaro bya Ruhengeri Murekatete Christine yagaragaje ko banejejwe n’iki gikorwa cy’urukundo, ashimira byimazeyo abakigizemo uruhare haba ababyeyi b’aba bana, abana ubwabo n’ubuyobozi bw’ishuri.
Ati:”Iki n’igikorwa cyiza kuko kirimo ingingo ebyiri nko guhumuriza umurwayi akumva ko hari abantu bakimutekerezaho,hejuru y’ubumenyi aba bana bahabwa bwa siyansi n’ibindi(..) baba babagerekeyeho n’ubumuntu,kwita ku bababaye waba ubazi cyangwa utabazi.”
Yakomeje ati:” Umwana utojwe inzira nk’izi akiri muto zo kuza gusura abantu,akabona uburyo baba bameze,akabazanura ubufasha atabazi,uwo mutima arawukurana n’ubwo yaba umuyobozi ukomeye arabizirikana kuko na Bibiliya irabivuga ngo “Menyereza umwana inzira akwiye gucamo, azarinda asaza atarayivamo”.
Umuyobozi wa Wisdom School Mwalimu Nduwayesu Elie agaragaza ko ubu buryo bufasha abana benshi kunguka ubundi bumenyi bwo hanze batari bazi kuko hari abava mu bipangu i wabo,bakarinda bagezwa ku ishuri batazi mu by’ukuri ngo hanze abandi babayeho bate.
Ati:”Gufasha abatidhoboye ni umuco wa Wisdom School kuko n’ubwo abana bagomba kwiga imibare n’ibindi mu ishuri,bagomba no kwiga ubumuntu bijyana n’umuco Nyarwanda,harimo n’uwo gufasha abandi kugira ngo bazamuke. Ikaba ari gahunda dufite kugira ngo dutoze abana umuco wo kumenya ko hariho abantu bagomba gufashwa ,igihe Imana iduhaye tugomba no gutuma abandi babaho kuko bizana n’imigisha.”
Ati:”Abana nabo iyo bakuze muri uwo muco biba byiza kuko nibo bayobozi b’igihugu b’Ejo hazaza ,n’igihe bashyiraho amategeko bazajya bamenya ko hari abantu babayeho mu buryo ubu n’ubu bihabanye n’uko yava mu rugo rwiza,akiga.mu ishuri ryiza,akabona akazi keza atazi uko hanze byifashe.”
Uyu muyobozi yashimiye ababyeyi b’aba bana bakomeje kugira umutima wo kubunganira muri iki gikorwa kuko gisanzwe gikorwa mu buryo butandukanye burimo:Gutangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza,kuboroza amatungo,kububakira aho kuba n’ubindi bitandukanye.




