Abasore babiri bakurikiranyweho kwivugana mugenzi wabo
Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Cyabakamyi, Akagari ka Karama, Umudugudu wa Kamonyi, Polisi yataye muri yombi abasore babiri bakekwaho kwica mugenzi wabo witwa Nzayisenga Syldio w’imyaka 23.
Amakuru avuga ko abo basore bakubise mugenzi wabo bari mu bukwe, nyuma yo gukomereka bikomeye ajyanwa ku bitaro bya Nyanza, ariko bucyeye ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UMUSEKE ko Polisi ikimara guhabwa amakuru yahise ijya kubashaka ikabafata.
Yagize ati: “Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukingo, ubu bugenzacyaha bukaba bwaratangiye iperereza.”
Polisi isaba urubyiruko kwirinda urugomo kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi itazabyihanganira.